AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Gicumbi: Mayor wari umaze iminsi 6 ashyizweho na we yeguye

Jean Claude Karangwa Sewase wari washyizweho ku wa 25 Gucurasi asimbuye Juvenal Mudaheranwa wegujwe n’inama njyanama ya Gicumbi, na we yaraye yeguye ku mirimo ye, amaze iminsi itandatu yonyine ayobora aka karere.

Kuwa gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi yari yeguje uwari Mayor wa Gicumbi Mudaheranwa Juvenal n’abari bamwungirije, nyuma yo kugaragarwaho amakosa y’imicungire mibi y’umutungo wa Leta.

Uwo munsi banahise batora umuyobozi w’agateganyo ugomba kuba amusimbura, Karangwa aba ari we ugirirwa icyizere na njyanama.

Guverineri w’intara y’amajyaraguru JMV Gatabazi yatangaje ko Jean Claude Karangwa Sewase wari wagiriwe ikizere cyo kuyobora akarere ka Gicumbi yanditse asezera ku mirimo ye.

Gatabazi ati “Twaje gusanga afite urubanza yaburanaga rw’inshinjabyaha . Kandi umuntu uri mu rubanza ntiwamenya uko bizarangira… ubwo rero yaribwirije arasezera.”

Kuri uyu wa Gatanu ngo haraba inama yihutirwa y’Abajyanama kugira ngo batore umuyobozi w’Akarere kuko ngo akarere kagomba kugira ukayobora.

Mu kwezi gushize gusa abayobozi b’uturere twa Ruhango, Nyabihu, Gicumbi, Rusizi, Bugesera, Nyagatare, Huye na Nyaruguru (V/Mayor) beguye/jwe mu mirimo.

Birahwihwiswa kandi ko iyi nkubiri hari utundi turere iza gukomerezamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger