AmakuruImikino

Gicumbi FC yabujije Mukura VS kurangiza imikino ibanza iyoboye shampiyona

Ikipe ya Mukura VS yashoje imikino ya shampiyona ibanza iri ku mwanya wa kabiri, nyuma yo kunanirwa gutsinda Gicumbi FC ngo yambure APR FC umwanya wa mbere.

Kuri uyu wa kane Mukura VS yari yasuye Gicumbi FC, mu mukino wa gatanu w’ikirarane ari na wo usoza imikino y’ibirarane iyi kipe y’i Huye yari ifite.

Umukino w’aya makipe yombi waranzwe ahanini no gukina imipira yo mu kirere, bijyanye n’ikibuga cy’igicumbi bigoranye kugira ngo gikinirweho umupira wo guhererekanya. Igice cya mbere cy’uyu mukino cyarangiye nta kipe ishoboye kubona igitego.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, amakipe yombi yagarutse akina umukino udatandukanye cyane n’uwo mu gice cya mbere, gusa Mukura y’umutoza Haringingo Francis igacishamo itera icyugazi izamu rya Sozera Anselme.

Iyi Mukura yaje gufungura amazamu ku munota wa 75 w’umukino ibifashijwemo na Romami Frank. Ni nyuma ya Coup-Franc yari itewe na Munyakazi Yussuf Lure bikarangira umuzamu wa Gicumbi ananiwe gukiza izamu rye.

Gicumbi FC yarwanye no kwishyura iki gitego, iminota 90 y’umukino inarangira iyi kipe y’umutoza Banamwana Camarade itarishyura.

Mu minota y’inyongera, Gicumbi FC yishyuye igitego yari yatsinzwe. Ni igitego cyatsinzwe kuri Penaliti na Nshimiyimana Aboubakar.

Inota rimwe Gicumbi yakuye kuri Mukura ryayifashije kurangira imikino ibanza ya shampiyona iri ku mwanya wa 14 n’amanota 13. Ni shampiyona iyobowe na APR FC ifite amanota 35, Mukura VS ku mwanya wa kabiri na 34, mu gihe Rayon Sports ari iya gatatu na 31.

Ikipe y’Amagaju ishoje imikino ibanza ari yo ya nyuma ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 8.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger