AmakuruImikino

Ghana: Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru GFA ryahagaritswe kubera ruswa

Ghana yahagaritse ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri icyo gihugu  GFA [Ghana Football Association]  nyuma yaho umuyobozi wirishyirahamwe afatiwe amashusho yakira ruswa.

Kwesi Nyantakyi yafashwe amashusho n’umunyamakuru ukora inkuru zicukumbuye wari wigize umushoramari mu mupira w’amaguri muri Ghana ubwo bari basezeranye guhurira muri Hoteli uwo munyamakuru amufata amashusho amuha 65.000 by’Amadorali y’Amerika. Mr Nyantakyi niwe wari uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana akaba kandi yari Vise President wa CAF ndtse akaba ari no mukanama ka FIFA, imyanya yose ashobora gukurwaho kubera ari mashusho yagiye hanze.

Minisitiri wa Siporo muri Ghana Isaac Asiama yabwiye ibitangazamakuru byo muri Ghana ko irishyirahamwe ryavanyweho bakaba bagiye gushaka uko bashyiraho irindi shyirahamwe rishya ritarangwamo ruswa.

Umunyamakuru Anas Aremayaw Anas  wafashe ayamashusho yari amaze iminsi ari gukora inkuru y’icyegeranyo ku mupira w’amaguru muri Afrika  mu rwego rwo kureba uko abayobozi n’abasifuzi bo muri Afrika cyane agace kuburengerazuba bakira ruswa n’ibinndi biri mu mupira w’amaguru muri Afrika y’Uburengerazuba nibwo yagize umunyemari ushaka gushora amafaranga mu mupira w’amaguru muri Ghana, Abona byinshi kuri ruswa ivugwa mu mupira w’amaguru.

Igitangazamakuru cya BBC cyabonye aya mashusho bwa mbere kivuga ko muri yo hagaragaramo abantu cyangwa abayobozi n’abasifuzi ijana bakira rushwa biganjemo  abo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Umusifuzi wafashwe bwambere ni umusifuzi wo muri Kenya witwa Adel Range Marwa  wagaragaye yakira ruswa y’amafaranga 600 by’amadorali , uyu musifuzi yahise akurwa ku rutonde rw’abazasifura igikombe cy’Isi 2018 mu Burusia. Guhagarikwa mu bazasifura imikino y’igikombe byatumye Umurundi Jean Claude Birumushahu ariwe musifuzi wenyine uzahagararira akare k’Afurika y’Uburasirazuba mu mikino y’igikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu cyumweru gitaha.

Kwesi Nyantakyi wafashwe amashusho yakira ruswa
Twitter
WhatsApp
FbMessenger