IyobokamanaUrukundo

Gentil Misigaro yasabye anakwa inshuti ye yo mu bwana-AMAFOTO

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro, yasabye anakwa  inshuti ye yo mu bwana Rhoda Mugiraneza, ni mu birori bibereye ijisho byaranzwe n’imiziki ihimbaza Imana.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Werurwe 2019 ni bwo iyi mihango yo gusaba no gukwa yabaye, Gentil Misigaro wari umaze imyaka 15 aba ku mugabane wa Amerika, yageze mu Rwanda tariki 1 Werurwe aje muri gahunda zitandukanye harimo n’igitaramo cyahembuye imitima ya benshi yise ‘Hari imbaraga Tour Rwanda’  cyabaye ku itariki 10 Werurwe 2019.

Mu muhango wo gusaba no gukwa, Gentil Mis yaherekejwe n’abasore barindwi barimo umunyamerika Evan, Serge Iyamuremye ndetse na Patient Bizimana witegura gukora igitaramo ‘Easter Celebration 2019’.

Uyu Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Buri munsi’, ‘Biratungana’ n’izindi.

Gentil Misigaro n’umukunzi we

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger