AmakuruAmakuru ashushye

Gen. Nyamvumba yasabye abahawe kuyobora ingabo z’u Rwanda kurangwa n’umurava

Kuri uyu wa gatatu ni bwo Abayobozi bahawe inshingano mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’u Rwanda RDF bashyikirijwe ibiro. Ni nyuma y’umuhango w’ihererekanyabubasha wabereye ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda giherereye ku Kimihurura.

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi bakuru mu ngabo z’u Rwanda barimo umugaba mukuru wazo Gen. Patrick Nyamvumba, Maj. Gen Charles Karamba uyobora ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere, n’abandi batandukanye.

Abahererekanyije ububasha barimo Lt Gen Jean-Jacques Mupenzi wahawe ububasha bwo kugaba(kuyobora) ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka (ACOS) na  Lt Sen Jacques Musemakweli. Musemakweli uyu na we yahawe ububasha bwo kuba umugaba mukuru w’inkeragutabara (RFCOS) abushyikirijwe na Maj Gen Aloys Muganga wagizwe umuyobozi w’ishami rishinzwe imodoka z’intambara.

Gen Nyamvumba yasabye abayobozi bashya gukorana umurava no gukorera hamwe, mu rwego rwo kuzuza inshingano RDF itegetswe gukora.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger