AmakuruAmakuru ashushye

Gen Muhoozi yasabye se kubabarira Gen Kale Kayihura

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye se kubabarira Gen Kale Kayihura wahoze ayobora Polisi ya kiriya gihugu.

Gen Muhoozi abinyujije kuri Twitter, yavuze ko Kayihura ari umwe mu basirikare bakoreye Uganda bakanayikundisha abandi, bityo akaba akwiye kubabarirwa amakosa yaba yarakoze.

Ati: “Gen K Kayihura yari umwe mu bakada bihariye mu myaka ya 1990 batumye dukorera igihugu cyacu. Abandi ni ba nyakwigendera Gen Mayombo na Kazini. Niba yarakoze amakosa, tumukosore dukoresheje uburyo bw’impinduramatwara. Ndasaba Umugaba w’Ikirenga kumubabarira no kumugorora.”

Gen Kayihura yirukanwe ku mwanya wa komanda wa Polisi ya Uganda muri Werurwe 2018, bitewe n’ibibazo by’umutekano muke byiyongeraga uru rwego rwarananiwe kubikemura.

Nyuma gato, inzego zishinzwe ubutabera zatangiye kumukurikiranaho uruhare mu byaha birimo ishimutwa ry’abantu ku mpamvu zishingiye kuri politiki. Yarafunzwe, afungurwa amaze gutanga ingwate.

Ubwo yiyamamarizaga umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu gace ka Kisoro Kayihura akomokamo, Perezida Museveni yasezeranyije abahatuye ko nibamutora azavugana n’urukiko rwa gisirikare rugahagarika gukurikirana uyu musirikare.

Byari nyuma y’aho bamwe muri bo barimo Umuyobozi waho, Abel Bizimana bari bamaze kurambarara hasi bamusabira imbabazi.

Cyakora cyo kugeza ubu ntabwo Museveni arababarira Kayihura n’ubwo yakuye amajwi menshi i Kisoro.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger