AmakuruAmakuru ashushye

Gen Kabarebe yahanuye urubyiruko ku myitwarire ikwiye kururanga

Umujyanama wa Perezida Kagame mu by’Umutekano, Gen James Kabarebe, yasabye abayobozi b’urubyiruko rw’abakorerabushake kutagamburuzwa ngo rucike intege mu gihe cy’ibibazo ahubwo bakwiye guharanira kugera ku bisubizo.

Ni ubutumwa yahaye urubyiruko ruri mu mahugurwa mu Ishuri Rikuru rya Polisi riri i Musanze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Ugushyingo 2021; ikiganiro yatanze cyibanze ku gukunda igihugu, indangagaciro n’amahame aranga umuyobozi mwiza n’imiyoborere myiza.

Gen James Kabarebe yasabye uru rubyiruko kudacika intege ahubwo rugaharanira gushaka ibisubizo by’ibibazo birwugarije.

Yagize ati “Umuyobozi ntagomba gucika intege kuko ibibaca intege ntibizigera bibura. Mugomba gushaka ibisubizo mugaha amahirwe ibisubizo, ikibazo urwana nacyo ugakoresha imbaraga zawe zose ariko ukagiha amahirwe yo kugitsinda bigakunda cyangwa ntibikunde ariko wowe wishyiramo kubitsinda, umuyobozi ni ushaka igisubizo.’’

Yakomeje abasaba kudakangwa n’ikintu cyose kibonetse kuko akenshi hari ibyo usanga ubwabyo byoroshye kurusha uko babyibwira.

Ati “Wacibwa intege n’ibyo wumva, ugasanga akagabo cyangwa agakobwa kamwe gafashe agatelefoni kakifata amajwi, kagashyira kuri YouTube kuko ibonwa na benshi kakavuga gusa kakaguhungabanya ukaba wagwa, kakaguhungabanya ugahunga nyamara ugasanga nta kirimo. Ufite umutima woroshye wakuka umutima ugacibwa intege n’umuntu umwe gusa.’’

Bamwe mu rubyiruko ruri muri aya mahugurwa, rwemeza ko ubumenyi bahavoma buzabafasha kurushaho kumenya amateka y’igihugu bayabwiwe n’abayanyuzemo bidasabye kuyasoma kandi ko na bo bibaha umukoro wo kuyandika kugira ngo bazayasangize n’abandi.

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Nyanza, Murekatete Aline, yavuze ko hari ubumenyi yabonye, buzamufasha.

Ati “Muri ibi biganiro nahungukiye byinshi kuko ku bijyanye n’imiyoborere ntabwo bidusaba kujya kubyiga mu makaminuza ahambaye. Urebye iyo dufite mu Rwanda na yo ni isomo, ibyo turi kwiga ngiye kubisangiza bagenzi banjye. Nyuma y’izindi nshingano dufite tugeraho tukavuga ngo ni uwuhe musanzu wundi natanga nkoresheje ubwenge bwanjye, imbaraga zanjye ngo nteze imbere igihugu cyanjye.’’

Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Gakenke, Dumiya Sadi, na we yavuze ko ibiganiro bahawe bibafasha kumva neza ko umuyobozi agomba gufata icyemezo kiganisha abo ayoboye aheza.

Yakomeje ati “Agomba no kujya inama n’abo ayoboye, agomba no gushaka ibisubizo uko byashoboka kose ndetse no gushyira hamwe. Twari dusanzwe dukora neza ariko ubu batwongereye ikibatsi kandi tugiye kurushaho kwitangira igihugu.’’

Urubyiruko ruri mu mahugurwa y’iminsi itanu mu Ishuri Rikuru rya Polisi i Musanze ni 60, ni bo bahagarariye abandi bo mu turere twose tw’igihugu. Bari kwigishwa ku masomo agamije kubongerera ubumenyi ku mpinduka z’ubukungu n’imibereho myiza, imiyoborere, gukumira no kurwanya ibyaha.

Kuri ubu mu gihugu habarurwa urubyiruko rw’abakorerabushake barenga ibihumbi 40 bifashishwa mu bikorwa binyuranye no mu mirimo y’ubwitange.

Gen.James Kab are be yasobanuriye urubyiruko icyatuma ruvano abayobozi beza

SRC:Igihe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger