AmakuruAmakuru ashushye

Gen.Jean Bosco Kazura agiye kwerekeza muri France (u Bufaransa)

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura agiye kugirira uruzinduko rw’akazi mu Bufaransa aho azaba yitabiriye ubutumire bw’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Bufaransa, Gen Thierry Burkhard.

Muri uru ruzinduko rw’iminsi itatu, biteganyijwe ko Gen Kazura azaba aherekejwe n’abandi basirikare bakuru batatu bo mu ngabo z’u Rwanda.

Mu bazaherekeza Gen Kazura harimo Brig. Gen Patrick Karuretwa ushinzwe imikoranire mpuzamahanga mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Vincent Nyakarundi, Umuyobozi ushinzwe Ubutasi bwa Gisirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Col. Jean Chrysostome Ngendahimana uyobora ishami ry’imyitozo n’ibikorwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Aba bayobozi bakuru mu Ngabo z’u Rwanda bagiye mu Bufaransa nyuma y’intambwe yatewe mu kuzahura umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, wari warasubijwe inyuma n’uruhare rw’icyo gihugu mu bikorwa byagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umubano watangiye gusubira mu buryo nyuma y’itorwa rya Perezida Emmanuel Macron wagaragaje ubushake mu kwemera amakosa y’igihugu cye no kongera kubyutsa umubano n’u Rwanda.

Perezida Macron yageze i Kigali ku nshuro ye ya mbere muri Gicurasi 2021 mu ruzinduko rwe rw’iminsi ibiri.

Ni uruzinduko rwaje nyuma y’iminsi mike gusa hasohotse raporo yitiriwe ‘Duclert’ yacukumbuye uruhare rw’iki gihugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igahitana ubuzima bw’abarenga miliyoni imwe.

Perezida Macron yakoze ibikorwa bitandukanye birimo gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi aho yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi anahavugira ijambo yemera ko u Bufaransa bwayigizemo uruhare.

Muri iri jambo ryari ritegerejwe na benshi nyuma y’imyaka 27 y’umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa, yagize ati “Mpagaze aha imbere yanyu nciye bugufi kandi niyoroheje, nazanywe no kwemera uruhare rwacu.”

Yakomeje agira ati “Kwemera ahahise, ni no kwemera ko ubutabera bukomeza, duharanira ko nta n’umwe mu bakekwaho ibyaha bya Jenoside utoroka ubutabera.”

Perezida Macron kandi yasabye imbabazi ku ruhare igihugu cye cyagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Kwemera aya mateka n’uruhare rwacu, ni ikimenyetso kidashidikanywaho. Tubikoze ku bushake, tubyikorera. Ni umwenda ku nzirakarengane nyuma y’igihe kirekire ducecetse.”

Muri uru ruzinduko kandi Macron ari kumwe na mugenzi we w’u Rwanda bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru basubiza ibibazo bitandukanye ku mubano w’ibihugu byombi.

Muri Gicurasi 2021, Perezida Kagame na we yagiranye ibiganiro n’abahoze ari abasirikare bakuru mu ngabo z’u Bufaransa zari mu Rwanda hagati y’imyaka ya 1990 na 1994 byari bigamije gusasa inzobe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger