AmakuruImikino

Gasogi United imaze gusinyisha umukinnyi wa mbere

Nyuma yo gutwara igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri na nyuma yo kubona itike ibahesha gukina muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ” Azam Rwanda Premier League”, Gasogi United ya KNC imaze gusinyisha umukinnyi yakuye muri Kirehe FC.

KNC mu magambo yatangarije kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ubwo bari bamaze kubona itike ibazamura mu cyiciro cya mbere nyuma yo gutsinda Sorwathe, yavuze ko bagiye gutangira urugamba rwo kugura abakinnyi biyongera ku bazamuye ikipe kuko bataje gutanga amanota mu cyiciro cya mbere.

Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe FC mu kibuga hagati imbere ya ba myugariro, niwe wabaye umukinnyi wa mbere usinyiye ikipe ya Gasogi United FC akaba yahawe amasezerano y’imyaka ibiri.

Cyuzuzo yavuze ko impamvu yemeye gusinyira Gasogi United imaze imyaka ibiri ari uko ubuyobozi bwamwegereye bukamuganiriza neza, bukamuha ibyo yifuzaga kurusha andi makipe yamwifuzaga kandi abakinnyi b’iyi kipe bakaba basa naho bangana mu myaka.

Cyuzuzo Ally avuye muri Kirehe FC igomba gukina mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kunanirwa kwitwara neza muri shampiona y’icyiciro cya mbere mu mwaka w’imikino wa 2018-2019. Umukino yamanukiyeho ni uwo yatsinzwemo na Rayon Sports 0-4 mu mukino wabereye i Kirehe.

Muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 13 Nzeli 2019, KNC avuga ko ikipe ye izitwara neza ikaba yanatwara igikombe kuko byose bishoboka, mu biganiro akora kuri Radio 1 abereye umuyobozi yumvikana avuga ko amakipe atazakuraho amanota atatu ari mbarwa n’ubwo acishamo akavuga ko ashobora no kuyabura kuko byose bishoboka.

Cyuzuzo Ally yasinye amasezerano y’imyaka 2

Twitter
WhatsApp
FbMessenger