Amakuru

Gasabo: Umugabo yasanzwe mu ishyamba yapfuye aziritse ku giti

Mu Karere ka Gasabo Umurenge wa Gisozi mu ishyamba riherereye ku musozi wa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro Akagali ka Musezero, hatoraguwe umurambo w’umugabo bivugwa yiyahuye yifashishije inzitiramibu.

Nkuko amakuru dukesha igihe abigaragaza, uyu murambo w’uyu mugabo utatangajwe amazina ya nyirawo, watoraguwe ku munsi wejo hashize ku cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021 mu gitondo kare kare, aho wabonwe n’abantu bari bazindutse bagiye mu mirimo yabo.

Amakuru akaba avuga ko uriya mugabo mbere y’uko yiyahura yabanje kwandika urupapuro yari yageneye umuryango rukubiyemo akababaro kajyanye n’ubuzima bugoye yari abayemo ndetse ko yari arambiwe kuba muri iyisi yacu nkuko Musasangohe Providence uyobora Umurenge wa Gisozi yabitangaje.

Providence yageze ati “Nibyo koko mu ishyamba ryo ku musozi wa Ntora hatoraguwe umurambo w’umugabo wiyahuye akoresheje inzitiramibu, abanturage nibo babonye uwo murambo maze bahamagara inzego z’umutekano zijya kumukurayo”.

Yakomeje agira ati” Yasanzwe mu ishyamba yamaze kwitaba Imana ndetse iruhande rwe yari yahasize urupapuro yari yandikiye umuryango we rugaragaza ko yari arambiwe n’ubuzima bugoye yabagamo bishobora kuba aribyo byamuteye kwiyahura”.

Kugeza ubu umurambo wuriya mugabo wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugirango babashe kuwukorera isuzuma.

Yanditswe na Hirwa Junior

Twitter
WhatsApp
FbMessenger