AmakuruPolitiki

Gakenke: Umuyobozi akurikiranweho kurya amafaranga y’umuturage yamuhaye ngo amwishyurire Mituelle

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza y’abatursge mu Kagari akurikuranweho kurya amafaranga yahawe n’umuturage ngo amwishyurire Mituelle de Sante.

Aha ni mu karere ka Gakenke mu Murenge wa Muyongwe aho umuturwge ahamya ko yahaye uwo muyobozi amafaranga ngo amwishyurire ubwisungane mukwivuza bikarangira ngo uyu muyobozi atayishyuye.

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 07 mata nibwo amakuru y’muturage witwa Mugirishyaka Thérèse w’imyaka 41 wahemukiwe n’umuyobozi ushinzwe iterambere mu Kagari ka Karyango mumurenge wa Muyongwe mu Karere ka Gakenke yamenyekanye.

Aya makuru y’itabwa muri yombi ry’uwo muyobozi yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru CIP Rugigana yatangaje ko uwo muyobozi yahawe amafaranga n’umuturage we witwa Mugirishyaka Thérèse w’imyaka 41 y’amavuko ngo amwishyurire mituweli.

Ngo uwo muyobozi akimara kwakira amafaranga y’uwo muturage mu mwaka wa 2019, ntiyigeze yishyura iyo mituweli, kugeza ubwo umugabo wa Mugirishyaka arwaye, yajya kwivuza bagasanga nta mituweli yishyuriwe icyo kibazo kimenyekana nyuma y’uko uwo mugabo apfuye.

Umuvugizi wa Polisi mu majyaruguru yagize ati “Nsengiyumva Gilbert mu mwaka wa 2019 yahawe amafaranga n’umuturage witwa Mugirishyaka Thérèse w’imyaka 41 ngo amwishyurire mituweli. Uwo muyobozi ntiyigeze abikora, nyuma umugabo w’uwo mugore aza kurwara bisaba ko ajya kwivuza muri CHUK”.

Akomeza agira ati “Ku itariki 4 Mata 2020, uwo mugabo yaje kwitaba Imana ari nabwo twamenye icyo kibazo cy’uwo muyobozi, dutangira gukora iperereza ari nabwo yafashwe atabwa muri yombi. Iki kirego kizamutse ari uko habaye urupfu rw’uwo mugabo, wagiye kwivuza azi ko yishyuye ubwisungane mukwivuza, ariko basanga amafaranga yayo atarigeze atangwa”.

Kubijyanye no kuba hari bamwe bavuga ko uru urupfu rw’uwo mugabo rwaba rwaratewe no kubura ubwisungane mukwivuza,
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko ibyo bitafatwa nk’ukuri kwagenderwaho, ko hagomba kubanza gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kuri icyo kibazo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger