AmakuruAmakuru ashushye

Gabon: Perezida Ali Bongo yakiriye indahiro ya Guverinoma nshya

Perezida Ali Bongo Ondimba nyuma yo kugera i Libreville ku wa Kabiri azanywe no kwakira indahiro y’abagize Guverinoma nshya ,ni guverinoma yashyizeho nyuma y’uko hataguwe kumuhirika ariko umugambi ariko ugapfuba.

Hari amakuru avuga ko nyuma yo gushyiraho giverinoma nshya mu gihe gito kiri imbere Ali Bongo Ondimba azasubira Rabat muri Maroc gukomeza kwivuza.

Bitaganyijwe kandi ko nyuma yo kurahira kwa Guverinoma nshya hari bukurikireho inama y’abaminisitiri ariko ngo yarasubitswe kubera impamvu zitatangajwe, gusa Visi Perezida wa Gabon, Pierre-Claver Maganga Moussavou yabwiye Jeune Afrique ko italiki iriya nama izaberaho izamenyekana mu gihe kiri imbere.

Guverinoma yarahiye igizwe n’abaminisitiri 38. gusa ubwo abagize iriya guverinoma shya barahiraga, nta munyamakuru wari wemerewe kwinjira mu cyumba byabereyemo.

Perezida Ali Bongo Ondimba w’imyaka 59 yari amaze igihe kinini yivuriza hanze y’igihugu cye kuva igihe afatiwe n’indwara ari mu nama muri Arabie Saoudite itariki 24 z’Ukwezi kwa Cumi, mu nyuma ajyanwa mu gihugu cya Maroc aho yari amaze amezi agera kuri abiri n’igice atagera mu gihugu cye.

Bongo yaheruka kujya ahagaragara ashyikiriza ijambo ry’umwaka mushyaku mashusho ubwo yari akiri muri Maroc  avuga ko “ari mu bihe bigoye”.

iteganyijwe ko amafoto yerekana uko uriya muhango wagenze aza gusohoka kuri uyu wa Gatatu.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger