AmakuruUrukundo

Fuade Uwihanganye (Papa w’abatoto) yakoze ubukwe. (+AMAFOTO)

Uwihanganye Fuade wamamaye cyane ku kazina ka Papa w’abatoto akaba umunyamakuru wa Siporo kuri  Radio10 na TV10 , yasezeranye  n’umukunzi we Ingabire Bilha kuri iki Cyumweru tariki 7 Ukwakira 2018 bemeranya kubana akaramata ibirori byabereye imbere y’imiryango yabo Kimironko mu karere ka Gasabo.

Fuade  Uwihanganye na Ingabire Bilha  bari barasezeranye imbere y’amategeko tariki 28 Nzeri 2018, Umuhango wo gusaba no gukwa wo wabereye mu rugo kwa Ingabire Bilha nyuma yo guhabwa umugeni ,Fuade Uwihanganye n’umufasha we bakurikijeho umuhango wo gusangira n’abatashye ubukwe bwabo, umuhango wabereye  mu nzu mberabyombi ya kaminuza ya Unilak.

Aba bombi bamaze imyaka 4 baziranye ariko imyaka 2 yonyine  niyo bamaranye mu rukundo, Fuade cyangwa se Papa w’abatoto,iyo muganiriye akubwira ko ntampamvu yakundiye Belha kuko ngo iramutse ihari yazavaho ntamukunde, akomeza avuga ko ari umukunzi we w’ibihe byose.

Fuade Uwihanganye benshi bamuzi mu biganiro bya Siporo kuri Radio 10, ndetse no kogeza umupira yo  ku mugabane w’Uburayi kuri iyi Radio yigenga.

Abaherekeje Fuade Uwihanganye hari abanyamakuru bagenzi be

Fuade yambitse impeta umufasha we

Fuade Uwihanganye n’umufasha we
Benjamin besnhi bita Gicumbi ukorana cyane na Fuade nawe yari yatashye ubu bukwe aha ari kumwe na umukobwa wamamaye nka Diane muri filime ya City maid
Fuade Uwihanganye ngo ntakiri Papa w’abatoto yamaze kubona uwe

Twitter
WhatsApp
FbMessenger