AmakuruUncategorized

Amavu n’amavuko y’itsinda rya The Same

Biography

The same ni itsinda ry’abanyamuziki rikorera mu karere ka Rubavu mu njyana ya Aforbeat, RnB na Dancehall, rikaba ari rimwe mu matsinda yo mu Rwanda amaze igihe kinini kandi afite ibikorwa bihambaye rimaze kugeraho muruganda rw’imidagaduro mu Rwanda.

Iri tsinda rigizwe n’abasore 2 ari bo; IMANIZABAYO JMV uzwi nka J.Fary   na MUNYAGISENYI serge nawe uzwi nka Jay Luv, aba basore bombi bakaba bakomoka mu karere ka Rubavu ari naho bakorera ibikorwa byabo bya muzika.

Itsinda The Same amateka yaryo atangira  mu mwaka wa 2011 kuko aribwo ryashinzwe, Gusa mu ntangiriro z’umwaka  mwaka wa 2005  nibwo abasore bagize iri tsinda bamenyanye, icyo gihe bahuriye ku ishuri aho bigaga mu karere ka Ngororero,  ku ishuri ryitwa College APEJERWA Nyange.

The Same bakiri ku ntebe y’ishuri 

Kuri iryo shuri J.FARY yaraje mu mwaka wa  kane naho JAY LUV aje mu mwaka wa mbere bivuze ko bose bari bashya kuri kiki kigo, nyuma yo kumenyana nibwo  batangiye kujya bakorana byahafi, mu birori byo ku ishuri aba basore babyitabiraga baririmba indirimbo z’abandi bahanzi bari bakunzwe icyo gihe nka West life, Nelly, R.Kelly , n’abandi

Mu mwaka wa 2007 ubwo J.Fary yari arangije amashuri yisumbuye yakomeje amasomo ye  muri kaminuza ya ULK Aho yize iby’ubukungu n’ubucuruzi (Economics and Business cg EBS). Icyo gihe Jay Luv we yari arangije icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye (Tronc-commun) we yakomeje mu cyiciro gikurikiyeho cya kabiri cy’amashuri yisumbuye, aho yize ibijyanye n’amashanyarazi (Electricite).

The Same yatangiye umuziki ite ?

Aba basore nyuma yaho  Jay Fary arangije amashuri yisumbuye mugenzi we Jay Luv agakomeza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Aba basore bari bamaze guca akenge kubury batangiye gukora indirimbo zabo aho gusubiramo izabandi, gusa icyo gihe buri wese yatangiye aririmba ku giti cye , ntabwo izina The Same ryari ryakabayeho.

Mu 2008 Jay Luv yakoze indirimbo  yeya mbere ari wenyine ayita “Dukunde Ishuri”, naho J.Fary akora iyitwa “Wikuye amata ku munwa” izi zombi zikaba zitaramenyekanye mu bantu benshi.

Nyuma y’umwaka umwe batangiye kuririmba mu 2009  bivuye ku gitekerezo cya J.Fary, aba basore bihurije mu itsinda ryitwaga “Abami ku Kirwa” akaba ari ryo tsinda ryabayeho mu Rwanda rigizwe n’abahanzi benshi kuko ryari ririmo abahanzi 29 bose, gusa icyo gihe benshi muri bo nibwo bari bagitangira umuziki . ‘Abami ku kirwa’ iri tsinda ryari ririmo abanzi nka Young Grace na Musaza we witwaga King Philosophe, n’abandi benshi…

Iri tsinda  aba basore bari bisunze mu kwagura umuziki wabo cyane ko aribwo bari bagitangira ryamaze imyaka ibiri gusa rikora indirimbo zitandukanye , nka “Turabishoboye” yasohotse muri 2010 indirimbo indirimbo yageze kure mugihugu abantu batangira kwibaza kuri iritsinda ryari rigizwe n’abahanzi benshi cyane.

Muri 2011, itsinda “Abami ku kirwa” ryaje gusenyuka risigaramo abasore babiri gusa nubwo nabo baje gucika intege umuziki wabo urahagara.  Icyo gihe J.Fary na Jay Luv  bari baramaze kurangiza amashuri, bahise bashinga itsinda rishya baryita “The Same” iritsinda rigizwe n’abasore babiri rivuka ubwo.

Aba basore ba biri bakimara kwihuza batangiye umuziki wabo bate?

Iri tsinda ryatangiranye imbaraga zidasanzwe, cyane ko n’umuziki mu Rwanda nawo wari utangiye gufata indi sura itandukanye, The Same mu rwego rwo kujyana n’abandi bahanzi muruganda rwa muzika mu Rwanda ryahise rikora indirimbo zitandukanye zirimo “Ikibibi”, “Akabyiniro”, “Agahebuzo”, na  “Akanozangendo” yasohotse mu mwaka wa 2012 bayikorana na Oda Paccy ikorewe muri studio y’Ibisumizi, studio y’umuraperi Riderman, iyi ndirimbo n’ imwe muzazamuye izina The Same ritangira kuvugwa ku rwego rw’igihugu ndetse ribona abakunzi benshi.

Nyuma y’umwaka umwe itsinda rishinzwe ryatangiye kubona Ibihembo (Awards)

Mu mwaka 2012, umuziki wa Gisenyi wari umaze gufata intera cyane ko hari ‘Ibihembo byahembaga abahanzi bakoze neza mu muziki wabo. The Same nibwo yaje kubona igihembo ikesha indirimbo Akanozangendo”  yakoranye na Oda Paccy, icyo gihe yahawe igihembo cya GM Awards (Gisenyi Music awards) nk’indirimbo y’umwaka mu 2012.

Mu mwaka wa 2013 iri tsinda ryari rimaze kubaka izina rikomeye aho ryari rimaze gusohora Amashusho (Video) z’indirimbo nka “Akanozangendo”, “Yinyereke” “Ikibibi” n’izindi nyinshi zacaga ku mateleviziyo yo mu Rwanda yariho icyo gihe.

Nyuma y’imyaka 3 iri tsinda ribayeho umwe mubagize iri tsinda yakatiwe gufungwa imyaka 2

Mu mwaka wa 2013 iri  tsinda ryahuye n’akaga gakomeye aho umwe mu barigize Jay Luv yafashwe agafungwa ndetse akatirwa igihano cyo gufungwa imyaka 2. Uyu Jay Luv yaziraga amadolali ibihumbi 24 (miliyoni 16 z’amanyarwanda) yibwe n’abatekamutwe ubwo yari ayajyanye kuri bank atumwe na Forex bureau yakoreraga.

Ubwo Jay Luv yari ari muri muguhome mugenzi we J. Fary yakomeje gukora ibikorwa bya muzika ari wenyine ntiyacika intege ariko ibyo bikorwa yabikoraga mu izina ry’itsinda The Same. Aha  yakoze indirimbo nka “Bagiraga ugu”, “Emera”, “Mwanaume ni pesa” n’izindi!

Icyo  gihe J.Fary yanahimbye indirimbo iteye agahinda yiswe “NDAZA VUBA” aho yasaga n’uvuga inkuru y’ibyabaye kuri mugenzi we ati “ibyago bigwira abagabo nawe byakubaho, ishuri ndimo nirirangira, ndaza vuba….” Iyi ndirimbo yanakorewe amashusho (Video) nziza igaragaza ubuzima bw’umuntu uri muri gereza, ikaba yarakunzwe cyane kandi ituma abakunzi ba The Same badacika intege, ahubwo barushaho gushyigikira iri tsinda kugeza ubwo mu mwaka wa 2015, Jay Luv yakiriwe nk’umwami ubwo yari asohotse muri gereza arangije igifungo cye cy’imyaka 2 yari yarakatiwe.

Mu mwaka wa 2015 Itsinda The same ryongeye kwigaragariza abakunzi baryo cyane,

Nyuma yaho Jay Luv aviriye muri gereza The Same yongeye gushyira ingufu mu muziki aho basohoye indirimbo nka “Urutonde”, “Sasa inzobe” na “Tell me” bakoranye n’umuraperi  Bull Dog nayo yatumye bagaruka mu ruhando rwa muzika neza bemye.

Mu  mwaka wa 2015  The Same yanahawe igihembo nk’itsinda ryitwaye neza mu ntara y’Uburengerazuba igihembo bahawe n’ubuyobozi bw’intara.

Mu mwaka wa 2016 basohoye izindi ndirimbo nka “Rizaka” na “Susu”, aho banahise bimurira ibikorwa byabo bya muzika mu mujyi wa Kigali, ariko bakomeza kubarizwa i Rubavu mu buzima busanzwe.

Mu mwaka wa 2017 The Same yasohoye indi rimbo 2 zazamuye izinda ry’iri tsinda mu buryo budasubirwaho arizo “Oh Nana” na “Yumvirize”  biba akarusho ubwo bashyiraga hanze amashusho (Video) y’indirimbo  “Yumvirize” yatumye iyi ndirimbo igera mu ndirimbo za mbere zakunzwe kurusha izindi mu gihugu mu mwaka wa 2018.

Kuri ubu iri tsinda riracyakora umuziki rinubaka amateka yaryo mu ruhando rwa muzika nyarwanda no hanze yarwo uko imyaka izangenda iza . Iyo The Same.

 

@Vainqueur TeradigNews.rw

Twitter
WhatsApp
FbMessenger