AmakuruUtuntu Nutundi

France:Umusore yakubise mushiki we bya kinyamaswa amwambika ubusa abandi barebera bafata n’amashusho(Reba Video)

Abantu batandukanye bakokoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye, bakomeje gutabariza umukobwa ubana n’umuryango we mu gihugu cy’Ubufaransa ariko akaba yumvikana mu majwi avuga IKinyarwanda.

Ni nyuma y’amashusho ateye agahinda akomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye ,zigaragaza uyu mukobwa akubitwa bya kinyamaswa na Musaza we ndetse anakufatiye icyuma hejuru amutera inkokora nyinshi mu mugongo ndetse na mavi mu mu mutwe no mu maso.

Uyu mukobwa aratabarizwa bikomotse kuri izi nkoni yakubiswe na Musaza we akamwambura ubusa, ndetse umukobwa akagera aho ataka avuga ko amuvunnye umugongo.

Uyu musore wamukubitaga yamuzizaga ko ngo yumvise amwita imbwa. igikomeje kubabaza benshi ni uko abari bari muri iyo nzu bari gufata amashusho banze gutabara umukobwa bamubwira ko ari gukubitwa na musaza we ntacyo bamufasha.

Amakuru agaragara mu bagiye batera comments zitandukanye bashenguwe n’aya mashusho, bavuga ko uyu muryango utuye mu Bufaransa mu gace kirwa Côte d’Azur ndetse ko ushobora kuba waragiye muri iki gihugu uturutse muri DRCongo.

Reba video kuri iyi link👇

https://www.instagram.com/reel/C3mQSJrM4CJ/?igsh=MTg4cHlmcGRpeW81cw==

Uyu mukobwa wakubitwaga yasabye Musaza we kumuha umwanya akabanza kwambara akabona ubukomeza kumukubita ariko biba iby’ubusa.

Yamukubise amuteragura inkokora nyinshi mu mugongo

Nyina umubyara ndetse n’undi wafataga amashusho bareberaga ndetse wumva banashyigikiye uyu musore wamukubitaga bati”Mureke agukubite ni Musaza wawe ntabwo twagutabara”.

Yatabazaga avuga ko bamuciye umugongo ariko ntacyo byatanze ku bamwumvaga
Abafataga amashusho banze kumutabara bamubwira ko ari Musaza we
Yamukubise bumunyamaswa amuziza ko ngo yamututse ngo ni mbwa ndetse ko ngo amwanga
Yamukubise amufatiyeho icyuma ku buryo byamusabaga gutuza agakubitwa badahangana
Twitter
WhatsApp
FbMessenger