AmakuruUtuntu Nutundi

France: Umugabo yamaze iminsi itanu umutwe we warahagamwe mu rwego

Umugabo watakaga mu cyumba cy’ubwiherero kirimo n’ubwogero mu burasirazuba bw’Ubufaransa yaranyereye nuko umutwe we uhera mu rwego yari akandagiyeho… hashira iminsi itanu.

Ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitangaza ko uyu mugabo wo mu kigero cy’imyaka 60, yari agihumeka ubwo abaganga bamugeragaho. Batabajwe na mushiki we, wamusuye ku wa gatanu.

Umutwe we, wari waraheze mu ntambwe ebyiri zo kuri urwo rwego, warabyimbye muri ako kaga yahuye na ko mu gihe cy’iminsi itanu, kandi ntiyashoboraga gushyikira telefone ye.

Gutembera kw’amaraso ye yo mu mutwe kwaragabanutse, ubu ari gukorerwa isuzumwa mu bitaro.

Uyu mugabo w’ahitwa Mattaincourt – izina rye rikaba ritatangajwe – yasanzwe yagize umwuma bikomeye kubera kugabanuka kw’amazi mu mubiri we.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger