AmakuruPolitiki

France: Perezida Emmanuel Macron yahinduye abagize Guverinoma ye

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, nyuma y’igihe abaminisitiri babiri basabye kwegura, yahinduye abagize Guverinoma ye mu rwego rwo kongera gushakisha uko yagarura icyizere mu baturage batigeze bishimira amavugurura yagiye akora mbere.

Nyuma y’umwaka n’igice  Macron ari ku butegetsi bimaze kugaragara ko umubare wabishimira ibyo amaze kugeza ku Bufaransa wagabanutse cyane.

Mu minsi ishize Perezida Macron yari yugarijwe n’ibibazo  birimo ubwegure bwa bamwe mu ba Minisitiri bakomeye barimo Nicolas Hulot wari ushinzwe ibidukikije na Gerard Collomb wari Minisitiri w’umutekano.

Uyu mwanya wa minisitiri w’umutekano washyizweho Christophe Castaner wari umuyobozi w’ishyaka La République en Marche rya Macron.

Abandi ba minisitiri bashya binjiye muri guverinoma ya Macron harimo Jacqueline Gourault, ushinzwe uduce twometse ku Bufaransa wasimbuye Jacques Mézard, Minisitiri w’Umuco, Franck Riester, waje asimbura Françoise Nyssen.

Didier Guillaume yagizwe Minisitiri w’ubuhinzi asimbuye Stéphane Travert na Agnès Pannier-Runacher wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubukungu n’imari.

Perezida Emmanuel Macron mu ijambo rye ubwo yatangazaga izi mpinduka muri guverinoma ye, yavuze ko yavuze ko azi ibishimisha Abafaransa, ibyifuzo, n’ibibatera umujinya kandi yiteguye gukora ibishoboka byose ngo bose banogerwe mu gihe akiri ku butegetsi.

Perezida Emmanuel Macron avuga ko azi neza ibishimisha abafaransa kandi yiteguye kubikora
Twitter
WhatsApp
FbMessenger