AmakuruAmakuru ashushye

France: Brigitte Macron yavuze ko umugabo we akabije kwiyemera cyane

Umugore wa perezida w’Ubufaransa, Brigitte Macron yasabye abakozi ba Perezida Eammanuel Macron  kumugira inama kuko abona batakimwitayeho kandi imico mibi y’umugabo we ikomeje kwiyongera kuburyo bugaragara.

Brigitte Marie-Claude Trogneux-Macron ibi yabivuze nyuma yaho avugiye ko umugabo we Emmanuel Macron akabya kwiyemera ndetse akunda guhubuka cyane bityo akwiye guhindura akisuzuma.

Uyu mugore w’imyaka 65 y’amavuko yavuze ko ariwe wenyine ukunze gucyaha umugabo we ariko bagenzi be inshuti z’umugabo we bakorana bakicecekera kandi ba babangamiwe cyane. Ikindi umugabo we akunda cyane ko bamusingiza cyane ndetse yiyemera ku buryo bukomeye.

Uyu mugore w’umukuru w’igihugu yavuze ko azi neza ko abakorana na Emmanuel Macron banga imyifatire ye yo kwiyemera ndetse no gukunda ibyubahiro ariko ngo ntanumwe utinyuka kubimubwira.

Ikinyamakuru The Telegraph kivuga ko uyu mugore azihorera kubantu bakwirajwije amakuru yuko umugabo we ari umutinganyi , ababazwa cyane n’ibinyamakuru byirirwa bivuga ku mwanyaka ye,imbuga nkoranyambaga zirirwa zsivuga ko yabeshye imyaka ndetse yaba yarashutse Emmanuel Macron ngo babane.

Ibi bije nyuma yaho abaminisitiri babiri basabye kwegura kumirimo yabo abakurikira politike ya kiriya gihugu bavuga ko byaba bitewe n’uyu mugore ukomeje gushinja umugabo we uyuboye igihugu nk’Ubufaransa kwiyemera bikabijc.

 

Perezida Emmanuel Macron n’umufasha we Brigitte Macron
Twitter
WhatsApp
FbMessenger