Amakuru ashushyePolitiki

France: Brigitte Macron yatumye Minisitiri Collomb wafashije Perezida Macron ngo atorwe yegura

Emmanuel Macron, Perezida w’u Bufaransa ahangayikishijwe bikomeye n’abaminisitiri batatu beguye ku mirimo yabo ndetse hakaba harimo umwe wa hafi ye yizeraga cyane.

Umwe mu beguye ni Gerard Collomb w’imyaka 71 wo mu ishyaka ry’aba-Socialist wigeze no kuyobora umujyi wa Lyon guhera muri 2001 kugeza muri 2017 , yari mu bantu Macron yizeraga cyane mu butegetsi bwe ndetse yabanje no kwanga ubwegure bwe ariko bikaba bivugwa ko yeguye kubera kutumvikana n’umugore wa Perezida Macron,Brigitte Macron, kuri uyu wa Gatatu taliki ya 03 Ugushyingo 2018 yasabye ko yakwegura ku mirimo ye, ubu bivugwa ko ashaka kuziyamamariza kongera kuyobora umujyi wa Lyon mu 2020.

Aganira n’itangazamakuru kuri ubu bwegure bwe Gerard Collomb wizerwa cyane na Perezida Macron yagize ati : “Abafaransa n’abaturage ba Lyon bakeneye ukuri n’umucyo, ku bw’ibyo nahisemo kwegura, nta bintu byinshi nshaka kubivugaho gusa hari aho nzatanga kandidatire mu munsi iri mbere nyuma yo kuba Minisitiri,”

Iyi ni inshuro ya kabiri uyu muminisitiri asabye kwegura kuko ubwa mbere ubwegure bwe bwanzwe na Perezida Macron  avuga ko akimukeneye muri guverinoma ndetse hakaba hari amakuru avuga ko uyu musaza yagize uruhare rukomeye kugira ngo Macron atsinde amatora.

Bivugwa ko Brigitte Macron umugore w’umukuru w’igihugu yaba ariwe  wateye ubu bwegure bwa Minisitiri Gerard Collomb.

Ibiro bya Brigitte Macron byemera ko hari umusangiro wabaye muri Élysée wari watumiwemo uyu mu minisitiri  Collomb gusa ntibyashatse gutangaza  ibyavugiwe muri uwo musangiro , gusa hari amakuru agera hanze avuga ko  muri uyu muhuro habayeho gutera amagambo hagati ya Brigitte na Minisitiri Collomb.

Ikintu kiza imbere mu byatumye baterana amagambo ngo ni uko  Brigitte ngo yarakajwe no kumva Ministiri Collomb yahakanye ko azi Allexandre Benalla umurinzi warindaga Brigitte na Emmanuel Macron , umurinzi wigeze gufotorwa akubita umuntu mubigaragambyaga.

Bityo uwo Benalla akaba akomeje gukorwaho iperereza harebwa uburyo yahawemo akazi ndetse no kuba yari atunze umbunda kandi atari umupolisi cyangwa umusirikare.

Ubu bwegure ba Gerard Collomb buje bukurikira ubwa  Nicolas Hulot,  Minisitiri w’ibidukikije na we uherutse gutangaza ko yeguye ku mirimo ye ndetse na Minisitiri wa Siporo Laura Flessel na we weguye mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Ibiro bya Leta bitangaza ko ubusabe bwa Gerard Collomb buzemezwa n’umukuru w’iguhu wenyine , Gusa ubu busabe buzabanza gusuzumwa na Minisitiri w’intebe Edouard Philippe mbere y’uko haboneka umusimbura.

Gerard Collomb usaba kwegura ku mirimo ye n’ubwo Perezida Macron yanze kwemera ubusabe bwe
Emmnuel Macron yizera cyane Gerard Collomb  wasabye kwegura
Twitter
WhatsApp
FbMessenger