AmakuruImyidagaduro

Fik Fameica uri mu baharawe muri Uganda yaje gutaramira mu Rwanda

Walukagga Shafik, umuhanzi wo muri Uganda wamamaye nka Fik Fameica ari mu Rwanda aho yaje kuririmba mu gitaramo yatumiwemo mu Rwanda kizabera i Rubavu.

Iki ni igitaramo cyiswe ‘summer beach fest’ kizabera i Rubavu kuri uyu wa 08 Nzeli 2018 akazafatanya na Bruce Melodie.

Uyu muhanzi uri mu bagezweho muri Uganda yageze mu Rwanda kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 6 Nzeri 2018. Yageze mu Rwanda saa tatu zirengaho iminota mike , yemeza ko abazitabira Summer beach fest bahishiwe byinshi bizatuma bisanzura bakaryoherwa n’umuziki.

Fik Fameica yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye nka  ‘Property’, ‘Tubikole’ ft Vinka, ‘Born 2win’,  n’izindi ndirimbo nyinshi zigezweho akaba ari ubwa mbere ageze mu Rwanda.

Uyu muhanzi ari mu bakunzwe cyane mu karere bakora injyana ya Hip Hop, ndetse by’umwihariko iyo uri mu mujyi wa Kampala ntushobora kurenga ikirometero utumvise ahantu bari gucuranga indirimbo y’uyu musore.

Iki gitaramo yatumiwemo kizaba kuri uyu wa gatandatu, mu nkengero z’ikiyaga cya Kivu I Rubavu. Kwinjira bizaba ari 10,000 Rwf kuri buri muntu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger