AmakuruImikino

FERWAFA yatangaje abakinnyi batemerewe gukina imikino ya Shampiyona

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda FERWAFA rwatangaje urutonde rw’abakinnyi batemerewe gukina mu mikino y’umunsi wa makumyabiri n’ikenda wa Shampiyona y’u Rwanda ndetse igaragaza n’uko amakipe azahura kuri uyu munsi w’imikino muri Shampiyona y’u Rwanda 2022-2023.

Kuri uyu munsi wa 29 wa Shampiyona unakurikira uwa nyuma usoza umwaka w’imikino 2022/2023  amakipe azahura ku wa Gatandatu tariki ya 20 Gicurasi 2023 andi akine ku Cyumweru 21 Gicurasi 2023. ku wa Gatandatu Gasogi United izahura na Police FC kuri Kigali Pele Stadium, Gorilla FC ihure na Mukura Victory Sport et Loisir  kuri Bugesera Stadium.

Ku Cyumweru Rayon Sport izahura  Marine FC kuri Muhanga Stadium, Espoir yakiriye  Marine FC kuri Rusizi Stadium, AS Kigali izacakirana na Rutsiro FC kuri Kigali Pele Stadium mu gihe APR FC  izakirira Rwamagana muri Bugesera Stadium, Sunrise FC ikakirira Kiyovu Sport Club noneho Etincelles FC  izakirira Bugesera FC ku Muganda Stadium. Imikino yose y’umunsi wa 29 izatangira ku isaha ya saa kenda z’amanya(15:00).

FERWAFA kandi yagaragaje abakinnyi bo mu Kiciro cya Mmbere cy’Umupira w’Amaguru muri Shampiyona y’u Rwanda batemerewe gukina imikino yo ku munsi wa 29 wa Shampiyona kuberako  amakarita bahawe.  Abo bakinnyi ni Adegea Edeshoro ukina muri Gorilla FC na Higiro Thomas wa Police FC bafite amakarita atukura, Rashid Kalisa na Rucogoza Elias ba AS Kigali, Kanani Aboubakar wa Sunrise FC, Bugingo Hakim wa Gasogi FC, Nsabimana Eric wa Police FC, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC, Nduwayo Valeur wa Musanze na Nkundimana wa Marine bafite amakarita 3 y’umuhondo bityo bakaba

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger