AmakuruImikino

FERWAFA yahagaritse umusifuzi wanze igitego cya Etincelles ikina na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda FERWAFA ryamaze gufatira ibihano Ngabonziza Jean Paul wanze igitego cya Etincelles FC ubwo yakinaga na Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 16 wa shampiyona y’u Rwanda.

Ngabonziza uyu yahagaritswe kudasifura imikino ine ya shampiyona y’ikiciro cya mbere Azam Rwanda Premier league, ndetse n’indi mikino yemewe na FERWAFA.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali ku wa 19 Gashyantare, urangira Rayon Sports itsinze igitego 1-0 cyatsinzwe na Rutahizamu Jules Ulimwengu. Ngabonziza uyu wahagaritswe na FERWAFA ni we wari umusifuzi wo hagati mu kibuga.

Nyuma y’iminota mike igice cya kabiri cy’umukino, rutahizamu Mutebi Rashid yatsindiye Etincelles FC igitego cyari gutuma yishyura igitego Ulimwengu yari yatsinze mu gice cya mbere. Iki gitego cyaje kwangwa n’umusifuzi Ngabonziza avuga ko uyu rutahizamu ukomoka muri Uganda yari yabanje gukora umupira n’amaboko.

Ngabonziza aburana n’abakinnyi ba Etincelles nyuma yo kwanga ititego cya Mutebi.

Abarebye uyu mukino bemeza ko ikipe ya Etincelles FC yibwe.

Mu ibaruwa FERWAFA yandikiye Ngabonziza, yavuze ko yakoze amakosa atatu; arimo ukutamenya neza no kwitiranya ikosa ryo gukora umupira ryakozwe n’akaboko, guhindura icyemezo yari yifatiye ubwe akerewe ndetse no kudaha agaciro ububasha yahawe n’umusifuzi wo ku ruhande akabwifashisha yivuguruza.

Aya makosa ni yo FERWAFA yahereyeho ihana uyu musifuzi.

Cyakora cyo FERWAFA ivuga ko uyu musifuzi yemerewe gukurikirana ibindi bikorwa bijyanye n’umupira w’amaguru itegura, harimo Amahugurwa ndetse n’inama.

Ibaruwa FERWAFA yandikiye Ngabonziza Jean Paul wasifuriye Rayon Sports na Etincelles.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger