AmakuruImikino

Fernando Torres yateye ikirenge mu cya Inietsa yerekeza mu Buyapani

Umunya Espagne Fernando Torres wakiniraga Atletico Madrid y’iwabo yatangaje ko yamaze kwerekeza muri Sagan Tosu ibarizwa muri shampiyona y’umupira w’amaguru y’ikiciro cya mbere mu Buyapani .

Torres wasezeye muri Atletico mu kwezi gutaha yerekeje muri iyi kipe ku buntu, dore ko amasezerano yari afitanye na Atletico yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.

Uyu mugabo wazamukiye muri Atletico Madrid nyuma agakinira amakipe atandukanye arimo Liverpool, Chelsea na AC Milan ni umwe mu bafite izina riremereye mu mupira w’amaguru, dore ko afite ibikombe hafi ya byose birimo Icy’isi yatwaranye na Espagne, Ibikombe 2 by’Uburayi yatwaranye na Espagne ndetse n’ibindi bitandukanye.

Atangaza kuri iyi nkuru uyu munsi, Torres yagize ati” Nabonye ubusabe buturutse ku migabane hafi ya yose. Ubu Sagan Tosu ni yo kipe yanjye nshya.”

” Nabonye ubusabe buturutse mu Budage, Ubufaransa ndetse n’ubw’amakipe menshi ya hano muri Espagne gusa nta gitekerezo cyo gukinira ikipe yo ku mugabane w’Uburayi nagize kuko nashakaga kujya guhatanira ahandi hantu hashya hatari i Burayi.”

Iyi kipe Torres yerekejemo yashinzwe mu wa 1997, mu gihe mu 2012 ari bwo yazamutse mu kiciro cya mbere.

Mu mwaka w’imikino ushize(2017), Sagan Tosu yarangije ku mwanya wa 8, gusa magingo aya iri mu makipe arwanira umwanya wo kutamanuka mu kiciro cya kabiri.

Fernando Torres abaye umukinnyi wa kabiriukomeye w’umunya Espagne werekeje mu Buyapani muri iyi minsi, nyuma ya Andres Iniesta wamaze kwerekeza muri Vissel Kobe muri Gicurasi.

Lucas Podolski wamamaye cyane mu kipe ya Arsenal na we ari mu mazina azwi akina muri shampiyona y’Ubuyapani, akaba yahaye Torres ikaze abicishije ku mbuga nkoranyambaga.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger