Amakuru ashushyeImikino

FC Barcelona yihanije Liverpool itera intambwe igana ku mukino wa nyuma wa Champions league

Ikipe ya FC Barcelona yihaye amahirwe menshi yo kugera ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions league, nyuma yo kunyagira Liverpool ibitego 3-0 mu mukino ubanza wa 1/2 cy’irangiza wabereye i Nou Camp.

Ni umukino wari ufunguye ku mpande zombi ari na cyo cyatumye ugaragaramo uburyo bwinshi bw’ibitego.

Igice cya mbere cyawo cyarangiye FC Barcelona ifite igitego 1-0. Ni igitego cyatsinzwe na Luis Suarez ku munota wa 25 w’umukino, ku mupira mwiza yari acomekewe na Jordi Alba.

Abasore ba Liverpool barimo Mohamed Salah wigaragaje cyane na Sadio Mane bakoresheje imbaraga zishoboka ngo bishyure kiriya gitego, iminota 45 y’umukino irangira badashoboye kubigeraho.

Gahunda yabo bayikomereje mu gice cya kabiri cy’umukino, ahomu minota 15 ya mbere yacyo  bokeje FC Barcelona igitutu ku buryo bugaragara, gusa ntibashobore kubona igitego. Muri iyi minota Liverpool yabonye uburyo butatu bukomeye ariko umuzamu Ter Stegen wa Barcelona arokora ikipe ye.

Guhera ku munota wa 65 w’umukino, abasore ba FC Barcelona bongeye gukomanga ku izamu rya Liverpool bashaka igitego cya kabiri.

Gahunda yabo bayigezeho ku munota wa 75 ubwo Messi yatsindaga igitego cya kabiri. Ni ku mupira Suarez yateye n’ivi ugarurwa n’umutambiko w’izamu, birangira Messi wari urekerereje awushubije mu izamu.

Lionel Messi wigaragaje cyane yashimangiye insinzi ya FC Barcelona ku munota wa 82 w’umukino, ubwo yateraga Coup-Franc umuzamu Allison Becker akisanga umupira winjiye mu izamu rye.

Liverpool yashoboraga kubona igitego ku munota wa 84 ubwo Mohamed Salah yabonaga umupira imbere y’izamu rya FC Barcelona ryari rirangaye, gusa awuteye ugarurwa n’igiti cy’izamu.

FC Barcelona na yo yashoboraga kubona igitego cya kane ku munota wa nyuma w’umukino, gusa umupira Messi yahaye Dembele wari wenyine imbere y’izamu ntiyashobora kuwushyira mu rucundura.

Aya makipe yombi azongera guhura ku wa kabiri w’ictumweru gitaha, mu mukino wo kwishyura uzabera i Anfield Road mu Bwongereza. Liverpool irasabwa gutsinda ibitego 4-0 kugira ngo igere ku mukino wa nyuma.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger