AmakuruImikino

FC Barcelona mu nzira zo gusinyisha Antoine Griezmann byihuse

Nyuma yo kwandagazwa na Liverpool mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cya UEFA Champions league bikarangira inasezerewe, Ikipe ya FC Barcelona yahise yubura dosiye yo gusinyisha Umufaransa Antoine Griezmann kugira ngo aze kuyifasha kwivanaho igisebo yahuye na cyo.

Ni nyuma yo gutsindwa ibitego 4-0 mu mukino wa Champions league wabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Gutsindwa na Liverpool byatumye ubuyobozi bwa FC Barcelona butangira gutekereza gufata imwe mu myanzuro ikomeye ishobora gutuma abakinnyi 10 ba FC Barcelona n’umutoza Valverde birukanwa, bagasimbuzwa abandi bakinnyi bafite imbaraga.

Abakinnyi bashobora kurekurwa n’iyi kipe muri iyi mpeshyi barimo Kevin Prince Boateng, Jasson Murillo, Thomas Vermaelen, Jasper Cillesen, Philippe Coutinho, Samuel Umtiti, Malcom, Ivan Rakitić, Rafinha na Denis Suarez.

Mu bashobora kuza muri iyi kipe barimo Frenckie De Jong wamaze kugurwa muri Ajax Amsterdam, Mattjis de Ligt Barcelona ikiganiraho na Antoine Griezmann. ESPN ivuga ko Alexandre Lacazette na we ari ku rutonde rw’abifuzwa na Barcelona.

Ikinyamakuru Le Parsien cyo mu Bufaransa cyanditse ko umubano mwiza uri hagati ya Eric Abidal usanzwe ari Directeur wa Siporo muri Barcelona n’abahagarariye Griezmann ushobora gutuma uyu musore aza ku buryo bworoshye.

Iki kinyamakuru cyavuze ko Barcelona igomba gutekereza byibura kugeza ku wa 01 Nyakanga, ubwo igiciro gikubiye mu masezerano ya Griezmann na Atletico Madrid kizaba cyagabanyutse. Mu gihe bizaba byageze kuri iriya tariki, Barcelona yakwishyura angana na miliyoni 120 z’ama-Euro kugira ngo ibone Griezmann.

Le Parisien ivuga ko Griezmann azanemera kugabanya umushahara we ukajya munsi y’agera kuri miliyoni 23 z’ama-Euro ahabwa na Atletico Madrid ku mwaka, agasinya amasezerano ari hagati y’imyaka ine n’itanu.

Iki kinyamakuru cyo mu Bufaransa cyemeza ko hari amahirwe menshi y’uko Antoine Griezmann azerekeza muri Barcelona, bijyanye n’uko Diego Godin usanzwe ari incuti ye y’akadasohoka yatangaje ko na we agomba kuva muri Atletico Madrid uyu mwaka w’imikino urangiye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger