AmakuruImikino

FC Barcelona ishobora kugerageza kongera gusinyisha Griezmann utishimye muri Atletico Madrid

Ikipe ya FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne ishobora kongera kugerageza gusinyisha Umufaransa Antoine Griezmann utishimiye ubuzima abayeho mu kipe ya Atletico Madrid.

Ni inkuru yanditswe bwa mbere n’ikinyamakuru L’Equipe cyavuze ko iyi kipe yo mu gihugu cya Espagne ishobora kwishyura miliyoni miliyoni 200 z’Ama-Euro(zishobora kugabanyuka zikagera ku 120 muri Kamena) kugira ngo yongere kugerageza amahirwe yo kuba yakwegukana uyu musore.

Mu mpeshyi y’umwaka ushize isi yose yari izi ko Griezmann ari bwerekeze muri FC Barcelona, gusa uyu musore afata icyemezo cyo kongera amasezerano muri Atletico Madrid ku munota wa nyuma. Abakinnyi ba FC Barcelona barimo Gerard Pique bari baranamaze kumuha ikaze.

Amakuru aturuka mu gihugu cya Espagne yo avuga ko Ernesto Valvelde utoza FC Barcelona yifuza cyane uyu Mufaransa, kugira ngo byibura abashe gusimbura Luis Suarez usa n’uwasubiye hasi cyo kimwe na Lionel Messi uri kugana mu za bukuru.

Inkuru iboneka mu kinyamakuru Dail Mail yo ivuga ko Griezmann yifuza kwerekeza muri FC Barcelona, ndetse akaba anicuza impamvu yatumye atayerekezamo mu mpeshyi y’umwaka ushize. Ni nyuma yo gusezererwa muri UEFA Champions league ku buryo butunguranye.

Si Griezmann wenyine bivugwa azasohoka muri Atletico Madrid kuko na Diego Godin usanzwe ari Kapiteni wayo ateganya kuyisohokamo mu mpeshyi. Amahirwe menshi arerekeza uyu mugabo w’Umunya-Uruguay mu kipe ya Internazionale yo mu gihugu cy’u Butaliyani.

Griezmann yicuza icyatumye atera inyoni amahirwe Barcelona yari yamuhaye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger