AmakuruPolitiki

FARDC yaguze drone z’intambara zidasanzwe zo kuyifasha gukubita umwanzi

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyakiriye Drones z’intambara ziri mu zo cyatumije mu Bushinwa ngo zigifashe guhangana n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ukomeje gushinjwa guteza umutekano muke muri iki gihugu.

Africa Intelligence yatangaje ko mu cyumweru gishize ari bwo Congo Kinshasa yashyikirijwe drones eshatu zo mu bwoko bwa CH-4 n’Ikigo China Aerospace Science and Technology Corporation(CASC) yaziguze na cyo.

Izi drone zifashishwa mu kugaba ibitero RDC yakiriye ziri mu icyenda yatumije mu ntangiriro z’uyu mwaka ngo ziyifashe kwivuna M23, ubwo imirwano hagati y’impande zombi yari imaze gufata indi ntera.

Muri Nzeri uyu mwaka biteganyijwe ko Congo izakira izindi drone eshatu, mu gihe eshatu zindi zizaba zisigaye zizayigeraho mu mpera z’uyu mwaka.

Kuri ubu imirwano y’impande zombi imaze igihe yaragabanyije umurego, gusa hari amakuru avuga ko yaba FARDC cyangwa M23 bakomeje kwisuganya ku buryo hari ubwoba bw’uko imirwano ikomeye ishobora kubura.

Ni nyuma y’uko impande zombi zinaniwe gushyira iherezo ku makimbirane zifitanye biciye mu nzira ya dipolomasi. Drones z’Intambara RDC yaguze byitezwe ko izajya izifashisha mu kugaba ibitero ndetse no gukora ubutasi ku birindiro by’umwanzi wayo.

Usibye izi drones, iki gihugu kinamaze iminsi mu biganiro n’u Bushinwa bwifuza kukigurisha indege z’intambara zo mu bwoko bwa Chengdu FC-1 Xialong ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Chengdu J-10.

Byitezwe ko iby’izi ndege bishobora kuganirwaho mu mpera z’uku kwezi hagati ya Perezida Félix Antoine Tshisekedi na mugenzi we Xi Jinping, ubwo uyu Perezida wa Congo Kinshasa azaba yasuye u Bushinwa.

Drones zo mu bwoko bwa CH-4 Congo yakiriye byitezwe ko zigomba kwiyongeraho izindi zo mu bwoko bwa MQ-9 Reaper z’Inyamerika, zikazaba zifite ibirindiro ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Kavumu giherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 ugana mu majyaruguru y’umujyi wa Bukavu.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger