AmakuruAmakuru ashushyeImikino

FA Cup: Manchester United yerekeje muri ¼ nyuma yo gutsinda Chelsea, hanamenyekana uko amakipe azahura

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere taliki ya 18 Gashyantare 2019, amatsiko ku bakunzi b’Ikipe ya Chelsea na Manchester United zikunze guhangana cyane, arashize nyuma y’uko ikipe ya Manchester United iyisanze iwayo ikayihatsindira ibitego 2-0.

Manchester United irangajwe imbere n’umutoza wayo mushya Ole Gunnar Solskjær,ukomeje kugaragaza ubunararibonye mu mwuga w’ubutoza, ikuye amanota atatu imbere ya Chelsea ibifashijwemo n’abasore bayo babiri aribo Ander Herera  wafunguye amazamu ku munota wa 31 ku mupira mwiza yahawe na Paul Pogba nawe wayitsindiye igitego cya 2 ku munota wa nyuma w’igice cya Mbere.

Ibitego byombi byabonetse mu gice cya Mbere cy’umukino, umukinnyi wo hagati Paul Pogba abigizemo uruhare.

Iyi nsinzi ya Manchester United iyifashije guhagarika agahigo Chelsea yari imaranye imyaka igera ku munane, ikipe ya Manchester United itazi kuyitsindirra ku kibuga cyayo ‘Stamford Bridge’.

Uyu mukino watangiye amakipe yombi asatirana yose afite ishyaka ryo gushakisha igitego mbere y’iyo bahanganye.

Ibi byatumye ikipe ya Chelsea yari isanzwe ifite amateka yo gutsindira Manchester United ku kibuga Stamford Bridge isa naho yihariye umupira mu minota ya mbere y’igice cya mbere cy’umukino.

Ku ruhande rwa Chelsea, Eden Hazard yagerageje kwigaragaza cyane bitewe n’uburyo yakunze kugaragara ashaka gutungura abasore ba Mancheste United akaba yababonamo igitego.

Mu minota yo hagati mu gice cya mbere byasabye ko amakipe yombi atuza, ari nako Manchester United yabonye amahirwe yayo ya mbere yo gusatira izamu rya Chelsea  ihita iyabyaza umusaruro ibona igitego ku bufatanye bwabaye hagati ya Pogba ndetse na Herera wabanje guhagurutsa abafana b’iyi kipe.

Iyi nsinzi ya Manchester United, ihise iyiha amahirwe yo gukomeza muri ¼ cy’amakipe ahatanira igikombe cya FA, aho biteganyijwe ko undi mu kino izacakirana na Wolverhamptons Wonders FC, uyu mukino ukazakinwa taliki ya 16 Werurwe 2019.

Chelsea yandagajwe na Manchester United iri ku kibuga cyayo, mu gihe ku ruhande rw’abafana bayo batari kuvuga rumwe n’umutoza Sarri ukomeje kuvugwaho kutitwara neza mu mikino itandukanye ndetse bakaba banamusabira kwirukanwa hagatekerezwa ku batoza batandukanye barimo na Zidane wahoze atoza Real Madrid.

Uko indi mikino izakinwa hagati y’amakipe 8 ari muri ¼ muri FA Cup.

  • Mill wall izakina na Brighton
  • Watfold izakina na Crystal Palace
  • TBD izahura na Manchester City
  • Wolves nayo ikine na Manchester United.
Mourizio Sarri akomeje gushyirwaho igitutu n’abafana ba Cheslsea
Paul Pogba yafashije Manchester United kwitwara neza imbere ya Chelsea
Chelsea itsindiwe iwayo ibitego 2-0
Ole Gunnar akomeje kwitwara neza mu mikino itandukanye
Twitter
WhatsApp
FbMessenger