AmakuruImikino

Exclussive: Icyifuzo cya Mirafa ku buyobozi bushya bwa FERWAFA

Nizeyimana Mirafa ukina hagati mu kibuga muri Police FC yifuza ko ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwashyiraho ingengabihe idahindagurika ngo kuko uguhindagurika kwa hato na hato gutuma imibare y’amakipe ipfa ndetse bikanatera igihombo ku makipe amwe n’amwe.

Mu kiganiro uyu musore ukomoka mu karere ka Rubavu yagiranye na Teradignews.rw yasabye ubuyobozi bushya bwa FERWAFA bwatowe burangajwe imbere na Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène gukosora tumwe mu tubazo tukigaragara mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Uyu musore yavuze ko hari ibibazo byinshi bikigaragara mu mupira w’u Rwanda, gusa yirinda kugira byinshi abitangazaho ngo kuko abatowe ari abagabo kandi na bo bakaba babibona.

Nizeyimana Mirafa.

Nizeyimana Mirafa yakomoje ku kibazo cy’imihindagurikire ya hato na hato mu mikino ya shampiyona, avuga ko nk’umukinnyi abona ko kiri mu bibazo umupira w’amaguru ugifite. Mirafa yavuze iki kibazo gikunze kwica imibare y’amakipe, ibi bigakoma mu nkokora intego amakipe aba yarihaye.

yagize ati” Nk’umukinnyi w’umupira w’amaguru mbona ikibazo gikunze kugaruka kenshi ari uburyo shampiyona ihinduka buri mwanya, amatariki agahinduka. Ingaruka bitera ni uko bituma imibare yo gutegura ipfa, ukabona resultat itari nziza”.

Uyu musore wanigeze guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi mu mukino wo gushata tike ya CHAN na Ethiopia yongeyeho ko binahombya amakipe, aho yatanze urugero rw’ikipe ya Police itakaza amafaranga yo kubitaho kandi nta kazi kagaragara bari kuyikorera mu gihe shampiyona itarasubukurwa.

Nimero kane ni yo uyu musore yambara muri Police FC.

Mirafa ufata Kizito Manfred waciye mu makipe ya APR na ATRACO nk’icyitegererezo cye asanga ubuyobozi bukuriwe na Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène bukwiye kwita kuri iki kibazo cyo kimwe n’ibindi byugarije umupira w’amaguru mu Rwanda, dore ko kuri we abona ko uyu mugabo wasezerewe mu ngabo z’u Rwanda ari we wari ukwiye no gutorerwa kuyobora FERWAFA.

Nizeyimana Mirafa yakinnye mu makipe atandukanye ya hano mu Rwanda mbere y’uko ajya muri Police FC, arimo Marines na Etincelles y’i Rubavu, gusa yanaciye gato mu ishuri ryigisha mupira w’amaguru ry’ikipe ya APR FC ntiyahamara igihe kuko basanze arengeje imyaka y’abana bifuzaga icyo gihe.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger