AmakuruImikino

Everton yamaze gusinyisha myugariro wa FC Barcelona

Ikipe ya Everton yo mu gihugu cy’Ubwongereza yamaze gusinyisha Lucas Digne, myugariro ukomoka mu gihugu cy’Ubufaransa wakiniraga FC Barcelona yo mu gihugu cya Espagne.

Uyu musore usanzwe ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yamaze gusinyira Everton amasezerano y’imyaka itanu, nyuma yo kugurwa angana na miliyoni 18 z’ama Pounds azongerwa akagera kuri miliyoni 20 nk’uko Barcelona na Everton babyemeranyije ku cyumweru.

Uyu musore itarabonaga umwanya muri Barcelona bitewe na Jordi Alba yitezweho kubona umwanya uhoraho muri Everton.

Nyuma yo gusinyira iyi kipe, Digne yagize ati” Everton ni ikipe nkuru ifite amateka akomeye. Ndifuza gukina imikino, nkanashimisha abafana bitewe n’ubwiza bw’umukino wacu. Ndifuza kwigaragariza hano, nkamenya neza iyi shampiyona ifatwa nk’iya mbere ku isi. Buri wese akunda Premier League, kandi nishimiye kuza ahanagha.”

Yanongeyeho ati” Nta bwoba mfite, ndishimye cyane. Ku bwanjye, ndajwe ishinga no kumenya iki gihugu, shampiyona, abantu bacyo ndetse n’ikipe nziza nka Everton.Ni byiza cyane.”

Digne w’imyaka 25 y’amavuko, yanakiniye ikipe y’igihugu y’Ubufaransa Les Bleus imikino 21. Yatwaranye igikombe cya shampiyona na PSG, mbere yo kwerekeza muri FC Barcelona.

Abaye umukinnyi wa kabiri Everton y’umutoza Marco Silva isinyishije muri iyi mpeshyi, nyuma ya Richarlison yasinyishije kuri miliyoni 40 z’ama Pounds imukuye muri Watford.

Uretse Digne, iyi kipe ikomeje kwifuza Yerri Mina, undi myugariro wa FC Barcelona unifuzwa na Manchester United.

Lucas Digne wamaze gusinya imyaka 5 muri Everton.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger