AmakuruImikino

Everton isabwa kubyuka abandi bakiryamye kugira ngo izibe icyuho cy’ibihano yahawe na FIFA

Ikipe yo mu Bwongereza mu cyiciro cya mbere Everton,yakuweho amanota 10 kubera kutubahiriza amategeko ya FIFA agenga ibyo kugura no kugurisha abakinnyi, Financial Fair-play.

Ikipe ya Everton yashoye menshi mu kugura abakinnyi kurusha abo yagurishe biyiviramo ibi bihano bya Financial Fair Play,FFP.

Iki gihano cyahise gishyirwa mu bikorwa nyuma yo kwemezwa byatumye iyi kipe izwi nka The Toffees imanuka imyanya itanu,ijya mu makipe amanuka mu cyiciro cya kabiri.

Everton yabaye ikipe ya mbere muri Premier League ikuweho amanota kubera kwica amabwiriza ya FFP.

Iyi kipe yahaniwe amategeko ajyanye no gushora bijyanye n’inyungu wabonye aho yahombe akayabo ka miliyoni 124.5 z’amapawundi mu mwaka w’imikino wa 2021/22.

Ugendeye ku mafaranga yakoresheje,Everton yahombye miliyoni 105 z’amapawundi mu mwaka umwe.

Everton yashyize hanze itangazo rigaragaza ko ifite gahunda yo kujurira kuko ngo icyo cyemezo kidakwiriye.

Yagize iti “Ikipe ya Everton yashenguwe kandi ibabazwa n’icyemezo cya Komisiyo ya Premier League.

Ikipe yemera ko iyi komisiyo yashyizeho ibihano bya siporo bidakwiriye kandi bitajyanye n’ubutabera. Iyi kipe yamaze kwemeza ko ishaka kujuririra iki cyemezo muri Premier League.

Gahunda yo kujurira yamaze gutangira kandi urubanza rw’ikipe ruzaburanishwa n’urukiko rw’ubujurire rwashyizweho hakurikijwe amategeko ya Premier League mugihe gikwiye.

Umutoza wa Everton,Sean Dyche yatsinze inshuro enye mu mikino 12 muri iyi shampiyona ariko ubu ikipe ye iri ku mwanya wa 19, hagati ya Burnley ya nyuma na Sheffield United.

Iyi kipe yari ifite amanota 14,ubu isigaranye 4 gusa bizayisaba guhatana ngo itamanuka kuko iziri hejuru yayo ziri ku manota 6 kugeza ku 9.

Ibihano byahawe Everton byatumye benshi bibaza niba andi makipe yigeze kuvugwa mu byaha nk’ibi arimo Manchester City niba azahanwa.

Man City yarezwe ibyaha 115 byo kwica amabwiriza agenda isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi mu myaka y’imikino 14 kuva 2009/10 kugeza mu mwaka w’imikino ushize.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger