Amakuru ashushyeImikino

EUFA Champions league: Man United isezerewe na Seville, Roma ikomeza muri ¼

Urugendo rwa Manchester United muri EUFA Champons league y’uyu mwaka rurangiriye muri 1/8 cy’irangiza, nyuma yo gutsindirwa na Seville kuri Old Trafford ibitego 2-1. AS Roma yo igeze muri ¼ cy’irangiza nyuma yo gutsinda Shaktar Donetski igitego 1-0.

Ni umukino watangiye impande zombi zikina neza hagati mu kibuga, haba ku ruhande rwa Manchester United na Sevilla yanyuzagamo ikataka izamu.

Nta gikomeye cyabaye muri iki gice cy’umukino uretse umupira Maruane Fellaini yazamukanye ku munota wa 38, arekuye ishoti n’akaguru k’ibumoso umupira ushyirwa muri koruneri n’umuzamu Sergio Rico.

Ikipe ya Seville nay o yabonye uburyo bwo gutsinda igitego kuri koruneri yari itewe na Ever Banega ku munota wa cyenda w’umukino, gusa Joachim Correa awushyize ku mutwe uca hejuru gato y’izamu rya David de Gea.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka nta yishoboye kurunguruka izamu ry’indi. Ubusa ku busa kandi bwashoje igice cya mbere cy’umukino hagati ya AS Roma yari yakiriye Shaktar Donestk kuri Stade Olympique y’I Roma.

Igice cya kabiri ntaho cyari gitaniye n’icya mbere kugeza ku munota wa 72 w’umukino, ubwo umutoza wa Sevilla Vicenzo Montella yakoraga impinduka avana mu kibuga Luis Fernando Muriel agashyira mu kibuga Wissam Ben Yeder.

Uyu musore ukomoka mu Bufaransa yahise akora ikinyuranyo kuko nyuma y’iminota ibiri ageze mu kibuga yahise atsindira FC Seville igitego cya mbere.

Ben Yeder na bagenzi be bishimira igitego cya mbere.

Ku munota wa 78 uyu musore yongeye gukora ikinyuranyo atsinda igitego cya Seville ku munota wa 78 w’umukino, mbere y’uko Romelu Lukaku atsinda impozamarira ku ruhande rwa Manchester United, ku mupira wari uturutse kuri koruneri yatewe na Marcus Rashford ku munota wa 84.

Wissam Ben yeder yishimira igitego cya kabiri.

Ibi bitego 2-1 ni byo bifashije Seville kugera muri ¼ cy’irangiza, dore ko amakipe yombi yari yaguye miswi 0-0 mu mukino ubanza wabereye muri Espagne.

Ku rundi ruhande, AS Roma ibifashijwemo na Eden Dzeko isezereye Shaktar nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi, gusa Roma itambutse ibifashijwemo n’igitego yatsindiye muri Ukraine ubwo mu mukino ubanza yatsindwaga 2-1.

Seville na AS Roma ziyongereye kuri Real Madrid, Manchester City, Juventus na Liverpool zamaze kubona iyi tike, hakaba hategerejwe andi makipe abiri agomba kuva hagati ya FC Barcelona igomba kwakira Chelsea ku munsi w’ejo, ndetse na Istanbul Beskitas igomba kwisobanura na Bayern Munichern.

Byari ibyishimo bikomeye ku bakunzi ba FC Seville.
Nemanja Matic yumvana imbaraga na Franko Vasquez wa Seville.
Alexis Sanchez agerageza gucenga.
Sergio Rico yishimira inzinzi.
Romelu Lukaku ntabwo abyiyumvisha gukubitirwa imbere ya Old Trafford yuzuye umufana.
AS Roma yishimira igitego.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger