Amakuru ashushyeImikino

EUFA Champions league: Juventus na Man City ziyongereye kuri Real Madrid na Liverpool

Ikipe ya Juventus de Turin na Manchester City zigeze muri ¼ cya EUFA Champions league, ni nyuma y’imikino yo kwishyura isize Juventus isezereye Tottenham ku bitego 4-3, mu gihe Manchester City itambutse ku giteranyo cy’ ibitego 5-2.

Ibitego bya Gonzalo Higuain na Paulo Dybala ni byo bifashije iyi kipe y’I Turin gusezerera Tottenham yari yayakiriye I Wembley.

Ikipe ya Tottenham yinjiye mu mukino hakiri kare cyane ari na ko ihusha uburyo bwinshi imbere ya Juventus, gusa iyi kipe igatabarwa na ba myugariro bayo bafatanyije n’umuzamu Gianluigi Buffon wanigaragaje cyane muri uyu mukino.

Ibitero Tottenham yagabaga kuri Juventus byaje kuyibyarira umusaruro ku munota wa 39 ubwo Son Heung Min wari wazonze iyi kipe yafunguraga amazamu. Iki gitego cy’uyu munya Koreya ni nacyo cyafashije Tottenham kurangiza iri imbere n’igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino byabaye ngombwa ko umutoza Massimiliano Allegri akora impinduka ebyiri, aho Blaise Matuidi yaje guha umwanya Kwadwo Asamoah, mu gihe Medhi Benatia wari utangiye gukora amakosa menshi yasimbuwe na Stephan Leinchesteiner ku munota wa 61 w’umukino.

Izi mpinduka zaje gutanga umusaruro kuko Juventus yahise yishyura igitego yari yatsinzwe ku munota wa 64 biciye kuri Gonzalo Higuain mbere gato y’uko Paulo Dybala arangiza inzozi za Tottenham abantu bose bahaga amahirwe ku munota wa 67 w’umukino.

Tottenham yarwanye no kwishyura iki gitego gusa Buffon n’ingabo yari ayoboye mu kibuga zishobora kurangiza iminota 90 zitishyuwe iki gitego.

Abakinnyi ba Juventus bagira umuco wo gushimirana.

Ku rundi ruhande, Manchester City yari yakiriye ikipe ya Fc Basel kuri El Etihad Stadium I Manchester. N’ubwo iyi kipe y’umutoza yaje kubona igitego ku munota wa 8 gitsinzwe na Gabriel Jesus, FC Basel yaje kucyishyura ku munota wa 17 gitsinzwe na Mohamed Elyounoussi mbere y’uko Michael Lang arangiza akazi ku munota wa 71 w’umukino.

Ibi bitego 2-1 ntacyo byigeze bifasha iyi kipe kuko Manchester City yari yayinyagiye mu mukino ubanza ibitego 4-0.

Aya makipe yiyongereye kuri Real Madrid yasezereye PSG ku bitego 5-2, na Liverpool yageze muri ¼ nyuma yo gusezerera Fc Porto ku bitego 5-0.

Amakipe yandi ane agera muri ¼ agomba kumenyekana mu cyumeru gitaha aho FC Barcelona izisobanura na Chelsea, Manchester United na Seville, Roma na Beskitas mu gihe Bayern Munichern igomba kwisobanura na Shaktar Doneski.

Son Heung Min yishimira igitego cya mbere.

Gonzalo Higuain yishyura.
Dybala aterekamo igitego cya kabiri.

Gabriel Jesus ni we watsindiye city.
Basel yishyura.
Basel iterekamo igitego cya kabiri.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger