AmakuruImikino

Etincelles FC yabonye umutoza mushya nyuma yo gutandukana na Seninga Innocent

Umutoza Bizimana Abdou uzwi ku izina rya Bekeni yamaze kwemezwa nk’umutoza mushya wa Etincelles FC usimbura Seninga Innocent uherutse kwegura muri iyi kipe.

Etincelles FC iherutse yari yaratangaje ko izatangira imikino yo kwishyura ya shampiyona ifite umutoza gutandukana n’uwari umutoza mukuru Seninga Innocent wasezeye ashinja iyi kipe kuba hari ibyo yagombaga kumuha itamuhaye hakubiyemo n’umushahara.

Bizimana Abdou uzwi nka Bekeni asinye amasezerano nk’umutoza mukuru wa Etincelles aho ahigitse abandi batoza bari basabye aka kazi barimo Bisengimana Justin na Gatera Moussa.

Beken ahawe amasezerano y’amezi ane, ni ukuvuga ko aztoza iyi kipe mu mikino yo kwishyura muri shampiyona bikaba bishoboka ko nyuma yayo bazatandukana uyu mwanya ukongera gushyirwa ku isoko bitwe n’umusaruro Bekeni azaba yatanze muri iyi kipe yomu karere ka Rubavu.

Bekeni umenyerewe mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari amaze igihe nta kazi afite nyuma yo gutandukana na Gicumbi umwaka ushize biturutse ku busabe bwe.

Bizimana Abdou Bekeni yasinye amasezerano yo gutoza ikipe ya Etincelles

[team_standings 61628]

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger