AmakuruAmakuru ashushye

Ethiopia yaciye agahigo ku gutera ibiti byinshi mu munsi umwe

Igihugu cya Ethiopia cyesheje umuhigo wo gutera ibiti byinshi mu munsi umwe , aho mu masaha 12 gusa muri iki gihugu hari hamaze guterwa ibiti miliyoni 350.

Iki gikorwa kiri mu mishinga ya  Minisitiri w’intebe  wa  Ethiopia , Abiy Ahmed , muri rusange cyarangiye  hatewe ibiti bisaga 353,633,660, mu saha 12 gusa.

Min Abiy Ahmed, wari uyoboye iki gikorwa cyabaye ku wa 29 Naykanga 2019 avuga ko kiri mu mushinga we ugamije kugabanya ingaruka z’igabanuka ry’amashyamba n’ihindagurika ry’ikirere muri iki gihugu gikunze kwibasirwa n’izuba.

Abiy Ahmed yatangije ibi ari kimwe mu bikorwa byo kurengera ibidukikije wibanda ku hantu 1000 hirya no hino mu gihugu. Ikigamijwe ni ugutera ibiti bisaga  miliyari enye.

Bimwe mu biro bya leta byari bayafunzwe kugirango abakozi ba leta babashe kwitabira iki gikorwa. i Addis Ababa hashize iminsi ku bitangazamakuru bya leta hanyuraho amashusho yo gukangurira rubanda gutera ibiti no kubyitaho.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko ubutaka buteweho amashyamba muri Ethiopia ubu busigaye ari 4% by’ubutaka bwose ugeranyije na 35% mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20.

Umuhigo wo gutera ibiti byinshi mu munsi umwe ufitwe n’igihugu cy’Ubuhinde cyakoresheje abakoranabushake ibihumbi 800 mu gutera ibiti birenga miliyoni 50 icyo hari mu 2016.

Ministri w’intebe Abiy yitabiriye icyo gikorwa cyo gutera ibiti.
Twitter
WhatsApp
FbMessenger