AmakuruPolitiki

Ethiopia na Erithrea bashyize akadomo ku ntambara yari imaze imyaka isaga 20

Abahagarariye ibihugu bya Ethiopia na Erthrea basinyanye amasezerano arangiza amakimbirane yari amaze imyaka 20 arangwa hagati y’ibi bihugu by’ibituranyi biherereye mu ihembe rya Afurika, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru wa Erithrea.

Ibi bihugu byombi byari byarasinyanye amasezerano y’amahoro yo kurangiza intambara yo ku mupaka ugabanya ibihugu byombi hagati y’umwaka wa 1998 n’uwa 1999, gusa aya masezerano ntiyigeze ashyirwa mu bikorwa.

Kuva iki gihe, amakimbirane yakomeje kurangwa hagati ya Ethiopia na Erithrea.

Amasezerano yo kurangiza iyi ntambara yaje, nyuma y’inama yahuje abayobozi b’ibi bihugu byombi yabereye i Asmara mu murwa mukuru wa Erithrea.

Iyi nama yahuje Perezida wa Erthrea Isaias Afewerki na Minisitiri w’intebe wa Ethiopia Abiy Ahmed ni iya mbere ihuje abakuru ba guverinoma z’ibi bihugu by’ibituranye nyuma y’imyaka isaga 20.

Muri iyi nama yabaye kuri uyu wa mbere, aba bayobozi bemeranyije ko hagiye kubaho igihe gishya cy’amahoro ndetse n’ubucuti nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru wa Erithrea bwana Yemane Meskel.

Yakomeje avuga ko ibihugu byombi bizakoranira hafi mu rwego rwo guteza imbere inzego zitandukanye zirimo Politiki, Ubukungu, imibereho myiza,umuco ndetse n’umutekano.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger