AmakuruPolitiki

Ethiopia: Indege yari igemuriye TPLF intwaro yahanuwe

Muri iyi minsi imirwano hagati y’inyeshyamba za TPLF zihanganyemo n’ingabo za Leta ya Ethiopia,yongeue kubura n’ubwo hari hashize iminsi hari agahenge hagati y’izi ngabo n’inyeshyamba.

Mu ijoro ryakeye ingabo za leta ya Ethiopia zigambye ko zahanuye indege yari igemuriye izi nyeshyamba intwaro.

Mu nkuru dukesha Africa Nation ivuga ko Iyi Indege yarasiwe hejuru ya Humera y’Amajyaruguru y’iki gihugu ubwo yinjiraga mu kirere cya Ethiopia ivuye muri Sudani.

Ibi kandi byemejwe n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa by’ingabo z’Igihugu cya Ethiopia, Maj Gen.TesfayeAyalew

Uyu muyobozi wa Gisirikare kandi yakomeje avuga ko iyi indege yahanuwe n’ingabo zirwanira mu kirere cya Ethiopia ahagana mu ma saa yine z’ijoro ku isaha yaho, gusa Kugeza ubu ntiharamenyekana nyiri iyi ndege .

Umwe mu bayobozi bo mu ngabo za Ethiopia yatangaje ko igihugu kiri maso kandi ko cyiteguye kukirinda igihe icyo aricyo cyose.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger