AmakuruAmakuru ashushyeImikino

Etame Lauren wagacishijeho mu kipe ya Arsenal ari mu Rwanda(Amafoto)

Umunya Cameroun Laureano Bisan Etamé-Mayer uzwi nka Lauren wamamaye nk’umukinnyi w’igihangage mu kipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’Ubwongereza, ari mu Rwanda aho yitabiriye umuhango wo Kwita Izina Abana b’Ingagi.

Etame Lauren, yagacishijeho muri iyi kipe y’i London kuva muri 2000 kugera muri 2007, atwarana na yo ibikombe bitandukanye harimo icya shampiyona cyo muri 2004, ndetse n’umukino wa nyuma wa UEFA Champions league batsindiweho na FC Barcelona muri 2006.

Muri uru ruzinduko yagiriye mu Rwanda, Mayer Etame ku busabe bwa Minisitiri wa Sports n’umuco Mme Uwacu Julienne, yasuye abana bitoreza kuri Stade Amahoro, aho yabavunguriye ku ibanga bakoresha kugira ngo bakabye inzozi zabo.

Yanahuye anaganira n’abafana ba Arsenal ba hano mu Rwanda.

Uyu mukinnyi wakinagaga nka rutahizamu, azaba ari umwe mu banyacyubahiro bazaba bateraniye mu kinigi mu muhango wo Kwita izina ku ncuro ya 12 uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatanu. Azaba ahagarariye ikipe ya Arsenal isanzwe ifatanya n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo.

Abafana ba Arsenal baboneyeho umwanya wo gufatana na we amafoto y’urwibutso.
Laureano Bisan Etamé-Mayer aganiriza abana kuri Stade Amahoro.
Akanyamuneza ni ko kagaragaraga ku maso y’abihebeye Arsenal.
Laureano Bisan Etamé-Mayer yatwaranye igikombe cya shampiyona ya 2004 na Arsenal.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger