Amakuru ashushyeImyidagaduro

Ese kuvuga ko ufitanye isano na Miss Rwanda ryaba ari iturufu abakobwa bakoresha kugira ngo begukane ikamba ?uyu nawe ngo afitanye isano na Mutesi Jolly

Nitwa Uwase Fiona wa Rurangwa, Rurangwa wa Buhigiro, Buhigiro wa Birashya, Birashya wa Karigari, Karigari ka Bucocori, Bucocori wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli Ndabarasa.” Ibi ntabwo bihabanye cyane n’ibyo Jolly Mutesi yatangaje ubwo yiyamamazaga muri Miss Rwanda 2016 dore ko yatangaje igisekuruza cye akagarukira kuri Kigeli Ndabarasa. Aba bombi iyo urebye ibisekurza batangaje, usanga bahuriye kuri Semugaza cyane ko Jolly Mutesi nawe yari yagize ati”Ndi Mutesi Jolly wa Serwiri, Serwiri wa Budeyi, Budeyi wa Mushi, Mushi wa Rwamarage, Rwamarage rwa Ndirima, Ndirima ya Mushikazi, Mushikazi wa Semugaza, Semugaza wa Kigeli III Ndabarasa.”

Iki gisekuru cya Kigeli III  Ndabarasa , Mutesi Jolly wabaye Miss Rwanda 2016 nawe yari yakivuze, ibi byatumye abantu bari bagiye gukurikirana aya majonjora y’ ibanze bibaza niba uyu Fiona yaba afitanye isano na Miss Mutesi Jolly. Kigeli Ndabarasa yayoboye u Rwanda ari umwami wa 20.

Ku Cyumweru tariki 14 Mutarama 2018 ni bwo mu karere ka Rubavu batoraga abakobwa bazahagararira Intara y’Uburengerazuba mu marushanwa ya Miss Rwanda 2018. Umwe mu batowe witwa Uwase Fiona ubwo yavugaga imyirondoro ye yasoreje kuri  Kigeli Ndabarasa neza neza nkuko Miss Mutesi Jolly yari yabigenje mu 2016.

Nubwo hari benshi bavugaga ko aba bombi bafitanye isano, Uwase Fiona abajijwe isano yaba afitanye na Mutesi Jolly yabuze icyo asubiza ku bijyanye n’isano riri hagati yabo ariko kandi we yatangarije Teradignews.rw ko isano bafitanye ari uko bose bakomoka kuri Kigeli Ndabarasa nkuko ibisekuru byabo bibigaragaza.

Uwase Fiona avuga ko afitanye isano na Miss Mutesi Jolly

Mu gushaka kumenya isano riri hagati ya Fiona Uwase watsi na Miss Jolly Mutesi twaganiriye na Mutesi Jolly maze tumubajije niba yaba aziranye n’uyu mukobwa bahuje igisekuru, ahita atubwira ko amuzi.

Yabidutangarije muri aya magambo:”Fiona ndamuzi, yego rwose duhuje igisekuruza ni umwana wumva ko yakuze ashaka kumenya amateka y’umuryango kuko we hari amakuru menshi nabonye yatangaje ibyo njyewe ntarinzi igihe najyaga muri Miss Rwanda.”

 Miss Jolly Mutesi we yivugiye ko atazi  neza isano afitanye na Fiona  icyo azi ari uko bahuje igisekuru, Miss Jolly Mutesi yagize ati” Mu by’ukuri ntabwo ari byinshi tuziranyeho kuko tumenyanye vuba ariko duhuje igisekuruza kandi twaraganiriye biradushimisha twese.” Icyakora nubwo Miss Jolly Mutesi atazi neza icyo apfana na Uwase Fiona, yemera atarya indimi ko azi neza ko bahuje igisekuruza kigera kuri Kigeli Ndabarasa.

Uyu abaye umukobwa wa  kabiri uvuzweho kwiyamamariza kuba Miss Rwanda maze agahuZa igisekuru n’ umu-Miss uriho , ubwo Iradukunda Elsa yegukanaga ikamba  hari benshi bakunze kuvuga ko afitanye isano rya hafi na Mutesi Jolly.

Mutesi Jolly yavukiye i Kasese muri Uganda, yaje mu Rwanda muri 2009 , yarafitanye isano na Kwizera Peace Ndaruhutse, igisonga cye cya mbere. Mutesi Jolly yari ahagarariye Intara y’Uburengerazuba nkuko uyu Fiona yatsinze amajonjora y’ibanze muri Miss Rwanda 2018 mu ntara y’Uburengerazuba.

Aba nibo bakobwa 6 bazahagararira intara y’Amajyaruguru
ni batandatu bazahagararira intara y’Uburengerazuba

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger