Amakuru ashushyeImyidagaduroUmuziki

Ese indirimbo ya Meddy na Sauti Sol yaheze he ?

Umuhanzi w’umunyarwanda “Meddy” yavuze ku ndirimbo yari gukorana n’abahanzi bakomeye muri Afurika ‘Sauti Sol’ ndetse n’iyo yagombaga gukorana na Christopher, gusa kugeza ubu  zikaba zitarakorwa, yasobanuye byimbitse impamvu zitakozwe.

Mu Ukwakira 2016 nibwo mu birori byo gutanga ibihembo bya Afrimma Awards byabereye mu Mujyi wa Dallas, itsinda ryabanyamuziki rya Sauti Sol ryahuraga na Meddy bagahita bemeranya gukorana indirimbo.

Icyo gihe umwe mu bagize rya Sauti Sol ‘Delvin  Mudigi’ yavuze ko batangiye ibiganiro na “Meddy mu gushaka ubufatanye no gukorana indirimbo, kuko ari umuhanga cyane.” Aba bahanzi banavuze ko bishimira ko aba muri Amerika kuko bakeka ko ahungukira byinshi.

Meddy nawe yaje ashimangira ko koko agiye gukorana indirimbo n’iri tsinda avuga ko imirimo yo kuyikora bayitangiye gusa bataranoza izina ndetse yirinda kugira byinshi atangaza bijyanye naryo gusa avuga ko iri gukorwa na Producer ukorera iri tsinda.

Muri uwo  mwaka wa 2016 kandi hongeye kuvugwa amakuru y’indirimbo ya Meddy na Christopher yagombaga gukorwa ndetse aba bombi bari babyemeje banavuga ko umushinga wayo watangiye gusa amaso y’abari bayitegereje ahera mu kirere.

Uyu mushinga watangiye ubwo umuhanzi Christopher  yerekezaga ku mugabane w’ iburayi tariki ya 5 Ugushyingo 2016, aho yari yatumiwe mu gitaramo gikomeye yahuriyemo n’ abahanzi bo muri Afurika, bitangazwa ko azava mu Bubiligi ahakoreye amashusho y’ indirimbo ze harimo niyo byavugwaga ko afitanye na Meddy, gusa bikaza kurangira kugeza amagingo aya itarakorwa.

Meddy n’abahanzi bo muri Kenya, Sauti Sol na Akothee

Meddy mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 26 kanama 2017, yabajijwe kuby’izi ndirimbo agisubiza avuga yagiye agorwa no kubona umwanya.

Ati”Umushinga na Sauti Sol ntago wigeze uhagarara twarawutangiye habaho ikibazo cy’umwanya ariko Sauti Sol ni abantu bageze kure ku buryo  bitoroshye guhita mufata umwanya ngo mwicare muri studio kandi najye nabaga ndi mu bindi bikorwa muri Amerika nabo bari muri Afurika, Igihe baje  muri Amerika ntago bari  bafite igihe kinini ku buryo twahita dukora ikintu gifatika, gusa ubwo naje muri Afurika nziko bizahita byoroha.”

Yongeye ati”Na Christopher ni nk’uko byagenze koko twagombaga kuyikora gusa mpita  njya mu zindi gahunda, nawe ajya  mu bindi kubona umwanya biratunanira ariko byanga bikunze tuzayikora kuko ni ibintu twemeranijwe kandi tukaba twarabisezeranije abafana bacu, twari twarayitangiye habaho ikibazo cy’umwanya kuko nari ndimo kwitegura kujya muri Canada no mu bindi bihugu bigongana nibyo bindi kubona umwanya biba ikibazo.”

Meddy yatumiwe  mu gitaramo cya ‘Mutziig Beer Fest’ kizaba kuwa 2 nzeri 2017 i Nyamata muri Golden Tulip Hotel, iki gitaramo ajemo umwaka ushize cyari cyatumiwemo umuhanzi w’igihangange muri Nigeria ‘Wizkid’, cyabereye ahitwa Rugende mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ibyo wamenya ku ndirimbo ya Christopher na Meddy itegerejwe na benshi
Bari baramaze kwemeza ko indirimbo ya Meddy na Christopher iri hafi kujya hanze
Meddy mu kiganiro n’itangazamakuru

Indi nkuru bijyanye: Meddy yavuze ko azakora ibitaramo byo kuzenguruka u Rwanda(inkuru n’amafoto mu kiganiro n’itangazamakuru)

Written by Theogene UWIDUHAYE/TERADIG NEWS

Twitter
WhatsApp
FbMessenger