Amakuru ashushyeImyidagaduro

Emmy yavuze ko ibye na Rwagasana Meddy byari urukundo rw’iraha

Umuhanzi Emmy [Nsengiyumva Emmanuel], w’Umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika aherutse gutangaza ko ibye na Umuhire Rwagasana Meddy wigeze kuba umukunzi we byarangiye, kuri ubu akaba nta mukunzi afite gusa akaba ari kubisengera mu buryo bwo kugira ngo Imana izamufashe kubona umukunzi uhamye.

Urukundo rwa Emmy na Umuhire Rwagasana Meddy rwavuzwe mu mwaka wa 2016 ndetse ruba na rumwe muzavuzwe cyane kubera imitoma aba bombi bateranaga ku mbuga nkoranyamga ndetse Emmy akanyuzamo akava muri Amerika akaza gusura uyu mukobwa wabaga muri Uganda.

Uru rukundo ariko rwaje kugenda ruyoyoka ndetse aba bombi baza gusiba amafoto bari barashyize ku rubuga rwa Instagram bagaragaza ko bakundana, Emmy  mu kiganiro aherutse gutumirwamo cyo ku Ijwi rya Amerika cyerekeye abahanzi yasobanuye iby’ubuhanzi bwe aza no gukomoza kuri Meddy Rwagasana Umuhire wigeze kuba umukunzi we akajya anatega indege aje kumusura muri Uganda avuye muri Amerika.

Ati”Ndacyari umuseribateri nta mukunzi mfite, natangiye kubisengera, kugira ngo Imana izampe umukobwa uhamye twakundana kuko uwo nshaka ubu ngubu ni nawe ntekereza ko twakubakana urugo.”

Umunyamakuru yahise amwereka ifoto y’umukobwa witwa Umuhire Rwagasana Meddy, bivugwa ko bigeze gukundana maze undi avuga ko byari urukundo rw’igihe gito. Ati”Nibyo koko  uyu mukobwa twigeze kumenyana kwa kundi nyine uba uri gushakisha, twigeze kuba inshuti zihariye(ubu turi inshuti zisanzwe), twigeze kuba inshuti turimo turagerageza nyuma ntibyaza guhura neza.”

Abajijwe ibyo kuba yasuraga uyu mukobwa aturutse muri Amerika ntiyabihakanye, avuga koko urukundo rwigeze kumukura muri Amerika akaza muri Uganda gusura uyu mukobwa igihe yigaga muri icyo gihugu gusa yemeza ibye na Meddy Rwagasana byarangiye.

Ati”Yego twigeze guhurira muri Uganda aho yigaga kuko nari mukumbuye cyane twaherukanaga cyera , rwose nateze indege ngiye kumureba, njya mbwira abantu ko iyo nakunze nkunda urukundo rudasanzwe rwo kugenda no kugaruka (aller+retour), ndakunda bya nyabyo gusa ibyanjye na Meddy byararangiye.”

Emmy yakuriye mu gihugu cy’Uburundi ahitwa mu Ngagara, iwabo baza kwimuka baza mu Rwanda, hashize igihe barongera bimukira mu Burundi ari naho yatangiriye iby’umuziki, gusa baje kongera baza mu Rwanda ari naho yamenyekanye cyane muri muzika.

Mu Burundi yakuriye niho yatangiriye kwimenyereza gucuranga Guitar ku buryo bwihariye akora imyitozo yo kwimenyereza gukoresha iki gicurangisho umunsi ku wundi  ndetse atangira kwiga n’ibindi bicurangisho bya muzika bikunda gukoreshwa.

Emmy , umuhanzi w’umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika

Yatangiye kuririmba akiri umwana muri Korali yabagamo ari n’umuyobozi wayo mu buryo bwo kuririmba, yaje kubona ko afite impano ndetse muri 2010 aza kwinjira muri studio ari nabwo yahise asohora indirimbo ya mbere.
Kuri ubu Emmy aritegura gushyira ahagaragara album ye nshya ndetse umwaka utaha akaba azaza kuyimurikira abakunzi ba muzika ye baherereye mu Rwanda no mu Burundi .

Uyu muhanzi kuri ubu akorera umuziki we muri Amerika[ahamaze imyaka 5] aho n’aho yiga muri kaminuza, aba muri iki gihugu  muri leta ya Texas mu mujyi wa Houston. Umuziki we ukomeje gutera imbere cyane mu buryo butandukanye ndetse n’umwe mu bahanzi bo mu Rwanda bahagaze neza. Aheruka gushyira ahagaragara indirimbo yise wabaga he? yahuriyemo na Princess Priscillah.

Umuhire Rwagasana Meddy wigeze gukundana na Emmy by’igihe gito
Umwaka ushize wa 2016 , urukundo rwari ruri kwaka hagati yaba bombi
Umuhire Meddy ni umukobwa w’ikimero

Urukundo rwe na Emmy rwarakonje

Umuhire  ni umukobwa uteye neza

Wabaga he, indirimbo Emmy yahuriyemo na Priscillah

Twitter
WhatsApp
FbMessenger