AmakuruImikino

England: Ese iri ryaba ari ryo herezo ry’Arsenal muri Shampiyona y’ Ubwongereza?

Arsenal ni ikipe ikina umupira w’ amaguru muri Shampiyona y’ ubwongereza ifitanye amasezerano na Leta u Rwanda yo kwamamaza Visit Rwanda. Ni ikipe ifite abafana benshi hano mu Rwanda ndetse no ku Isi ndetse ikaba ifanwa n’ abakomeye barimo Perezida w’ u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame n’ uwahoza ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe Zunze Ubukwe z’ Amerika Donald Trump.

Mu mwaka w’ imikino wa 2022-2023 Arsenal yatangiye neza ndetse inakomeza kwitwara neza kuko mu mikino mirongo itatu n’ itatu (33) ya Shampiyona imaze gutsindamo makumyabiri n’ itatu(23), inganya itandatu(6) maze itsindwa ine(4) bityo ikaba ifite amanota mirongo irindwi n’ atanu(75) ikaba iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rwa Shampiyona y’ Ubwongereza.

Arsenal yahereye ku mukino wa mbere wa Shampiyona iyobora urutonde rwa Shampiyona irakomeza kugeza ku mukino wa mirongo itatu na Kabiri(32) none ikaba yawutakaje none ku wa 30 Mata 2023  ubwo urutonde rwayoborwaga na Manchester City irusha Arsenal inota rimwe(1) ariko ikaba ifite umukino w’ ikirare bityo ikaba isigaje imikino itandatu(6) mu gihe Arsenal yo isigaje imikino itanu(5) ngo Shampiyona igere ku musozo.

Ese Arsenal yihebewe na benshi ku Isi uyu mwaka ikaba yarakinnye neza bakongera kwishima nyuma y’ igihe kirekire batabona ibyishimo kuko idaheruka igikombe cya Shampiyona kuko igiheruka 2004 ndetse ikaba itanaheruka mu bikombe bikomeye mu burayi nka Champions League na Europa League yaba igihanze amaso igikombe cyangwa iraza kurwariza ku kuba ifite itike yo kuzajya mu mikino y’ Amakipe yabaye aya mbere iwayo mu Burayi champions League? Tubararikiye gukomeza gukurikira inkuru zacu tuzabagezaho uko Shampiyona izaba irangiye.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger