AmakuruImikino

Eden Hazard yeretswe imbaga y’abafana ba Real Madrid (Amafoto)

Eden Hazard yemeye ko inzozi ze zabaye impamo, nyuma yo kwerekwa abafana ba Real Madrid muri Stade ya Santiago Bernabeu ku mugoroba wo kuri uyu wa kane.

Uyu musore uheruka gusinya amasezerano y’imyaka itanu muri Real Madrid, yafotowe bwa mbere yambaye umwambaro w’iyi kipe mbere yo kuganira n’abanyamakuru ndetse n’abafana. Amakuru avuga ko azajya ahabwa umushahara w’ibihumbi 400 by’amapawundi ku cyumweru.

Umuhango wo kwerekana Hazard witabiriwe n’abafana ba Real Madrid 50,000.

Eden Hazard yapepeye abafana ba Real Madrid, mbere yo kubereka tumwe mu dukoryo tw’umupira w’amaguru azi. Abafana ba Real Madrid bagaragarije uyu musore ibyishimo bikomeye.

Nyuma yasomye ikirango cya Real Madrid, ahabwa amashyi n’imbaga y’abafana bari bari muri Santiago Bernabeu.

Eden Hazard wari uherekejwe n’abagize umuryango we, yijeje abafana ba Real Madrid kurinda ikirango cy’ikipe.

Ati” Ngiye kuvuga mu Gifaransa, ndacyakeneye kuvugurura icy-Espagnol cyanjye. Ntegereje kwambara uyu mwambaro no kurinda iki kirango. Nk’uko perezida yabivuze, byari inzozi gukinira iyi kipe kandi ubu ndi ahangaha.”

Florentino Perez uyobora Real Madrid we yabwiye Hazard ati” Ubu uri hano aho wari warifuje kuba-ibi byahoze ari inzozi zawe. Magingo aya inzozi zawe zibaye impamo. Aha hazaba iwanyu mu rugo kandi uzumva unabone ibyishimo birenze. Kuva ku munsi wa mbere uzibonera ko ikintu cy’ingenzi hano ari abafana bakunda Real Madrid.”

“Gukinira iyi kipe byahoze ari inzozi zawe zikomeye, kandi warakoze cyane ku bw’umurava wawe n’impano yo kuza muri Real Madrid. Abafana bazaguhora inyuma muri buri mukino.”

Uretse kwerekwa abafana, Eden Hazard yanakoze ikizamini cy’ubuzima.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger