AmakuruImyidagaduro

Eddy Kenzo ari mu munyenga w’urukundo n’ikizungerezi gikorera ubucuruzi mu Rwanda (Amafoto)

Umuhanzi wo mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda, Edrisah Musuuza uzwi nka Eddy Kenzo, ari mu munyenga w’urukundo n’umukobwa w’umuherwe, Said Salim Bakhresa, uri mu bakorera mu Rwanda ubucuruzi butandukanye.

Kenzo yari aherutse kumwerekana gusa rubanda isigara yibaza uwo mukobwa uwo ari we.

Byaje kumenyekana ko ari uwa Bhakresa uzwiho kuzana amafarini mu Rwanda, gukorana na FERWAFA n’ibindi.

Amakuru ahari ni uko uyu mukobwa yitwa Bella Myra Bakhresa akaba afite imyaka 26 y’amavuko, akaba ari Umunya-Tanzania.

Uyu mukobwa yakunze kuba mu bihugu birimo: U Budage, U Busiwisi na Amerika.

Yize ibyo kuvura cyane kubaga ndetse amaze imyaka ibiri asoje amasomo muri Kaminuza ya John Hopkins muri Amerika.

Muri iyi minsi, ari mu biruhuko aho akenshi ajya guhura na Eddy Kenzo.

Said Salim Bakhresa ni umuherwe wo muri Tanzania, washinze akanayobora Bhakresa Group irimo Ikipe ya Azam, Azam Media, Azama Bverages, Azam Grain Miller’s n’ibindi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger