AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

DRC yashyizeho Guverinoma nyuma y’amezi 7 ntayo ihari

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki ya 26 Kanama 2019, Leta ya  ya Demokarasi ya Congo yatangaje abagize guverinoma yayo, hakaba hari hashize amezi arindwi iki gihugu kidafite guverinoma kuva Perezida Tshisekedi yarahira.

Minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga yatangarije abanyamakuru ejo ku cyumweru ko abagize guverinoma bemejwe kandi bagomba gutangira akazi vuba.

Uyu munsi, ibiro by’umukuru w’igihugu muri Congo byatangaje abagize guverinoma.

Guverinoma igizwe na ba visi minisitiri bw’intebe batanu bairmo umugore umwe.

Igizwe kandi n’abaminisitiri 31 barimo abagore bane; minisitiri w’ububanyi n’amahanga Mme Marie Tumba Nzeza, Minisitiri w’umurimo Mme Nene Nkulu Ilunga, Minisitiri w’umuryango n’umwana Mme Béatrice Omeya Atilite na Minisitiri wo mu biro bya minisitiri w’intebe Mme Jacqueline Penge.

Muri iyi guverinoma harimo amazina azwi muri politiki ya Congo nka Azarias Ruberwa wagizwe minisitiri wo kwegereza abaturage ubuyobozi no kuvugurura inzego ndetse na Julien Paluku wahoze ari Guverineri wa Kivu ya ruguru.

Iyi guverinoma kandi igizwe na ba visi minisitiri 15 banyuranye barimo abagore batatu.

Guverinoma yatinze kwemezwa kubera kutumvikana k’uruhande rwa Perezida Félix Tshisekedi n’uruhande rw’ishyaka ry’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Bwana Kabila wayoboye DR Congo imyaka 18, aracyafite ijambo rikomeye ku butegetsi nubwo yavuye ku ntebe y’ubutegetsi.

Bamwe mu basesengura ibya politiki ya Congo bavuga ko Bwana Kabila agishaka gutegekera igihugu inyuma ya Bwana Tshisekedi, kwanga ibi kwa Bwana Tshisekedi bikaba ari byo byateye gutinda kwemeza guverinoma.

Aba bashyizwe muri guverinoma benshi ni bashya, hafi 3/4 ni ubwa mbere binjiye muri guverinoma nk’uko byatangajwe na minisitiri w’intebe Sylvestre Ilunga, uvuga ko ari “amaraso mashya”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger