AmakuruPolitiki

DRC: Umujyi wa SAKE urasa naho usigaye wambaye ubusa

Umujyi wa SAKE, wo mu burasirazuba bwa Congo, urasa n’aho usigayemo ubusa, nyuma y’aho abasirikare ba Congo n’abo bafatanyije ndetse n’abaturage bamaze guhunga bitewe n’igitutu giturutse ku bitero by’umutwe wa M23.

Amakuru agera kuri Rwandatribune yemeza ko saa kumi n’imwe z’igitondo kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gashyantare, M23 yari imaze gufata Malehe, Negenero , Gihonga n’agasozi kari hejuru ya Rutobogo iherereye ku birometero bibiri uvuye Sake.

Imirwano yakomeje, ahagana saa moya za mugitondo abarwanyi ba M23 bari bari kurasa ku mashuri yo mu mujyi wa Sake. Iki gitutu cyatumye ingabo za leta ya Congo FARDC na Wazalendo, n’abacanshuro ba Wagner na Sadc, bahunga umujyi wa Sake, bahunga mu Ibambiro.

Ibi byatumye abaturage benshi cyane bashya ubwoba nabo batangira gukuramo akabo karenge, bahungira i Mugunga na Goma. Ubwo twandikaga iyi nkuru imirwano yari ikomeje. Bikomeje gutya M23 yafata uyu mujyi wa Sake bidatinze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger