AmakuruPolitiki

DRC: Umubyeyi yakize Ebola anabyara umwana muzima

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo yashyize kuri Twitter ifoto y’umugore n’umwana we w’iminsi ine gusa avutse ihamya ko uyu mubyeyi yavuwe agakira indwara ya Ebola yibasiye iki gihugu.

Amakuru yemeza ko uyu mugore yafashwe n’iyi ndwara atwite ndetse anakuriwe, nyuma yo kwitabwaho n’abaganga yarokotse iki cyorezo anabyara umwana muzima .

Uyu mubyeyi niwe  mugore wa mbere wumvikanye wakize Ebola atwite akanabyara umwana muzima.

Ebola ni indwara ikomeye itera na Virus yandura vuba kandi yica nabi, gusa ivurwa igakira iyo ivuwe hakiri kare cyane.

Uyu mwana witwa Sylvana nyina yari arwaye Ebola mu kwezi gushize mu Ukuboza mu mujyi wa Beni mu burasirazuba bwa Congo, hamwe mu hibasiwe cyane.

Nyina yari mu kigo cyitaga ku barwayi ba Ebola aho ibintu biba bikomeye, we byari birushijeho kuko yari akuriwe. Yaravuwe arakira.

Ku cyumweru yabyaye umwana amwita Sylvana, Minisiteri y’ubuzima ivuga ko uyu mwana yavutsee ameze neza no kugeza ubu.

Kuva muri Kanama 2018, DRCongo yahuye n’akaga ka Ebola ku nshuro ya 10 guhera mu 1976 iboneka bwa mbere.

Umwaka wa 2018 warangiye Ebola yaranduye abantu 545 muri bo yahitanye 360, nyina w’uyu mwana we yarayirokotse kandi anatwite.

Ebola yandurira mu matembabuzi yose ava ku muntu, ikomoka ku nyamaswa zanduye iyi Virus igahererekanywa vuba vuba.

Ni virus ariko yoroshye kuyirinda, harimo kugira isuku, gukaraba kenshi no kwirinda gukorakoranaho n’abantu benshi.

Uyu mubyeyi yakize Ebola yibaruka n’umwana muzima
Twitter
WhatsApp
FbMessenger