AmakuruAmakuru ashushye

DRC: Perezida Tshisekedi yaguwe nabi ubwo yagezaga ijambo ku baturage

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi , ubwo yari ari kugeza ijambo ku baturage n’abashyitsi bitabiriye umuhango w’irahira rye  yagize ikibazo cy’ubuzima bituma ijambo yagezaga ku baturage aricamo kabiri .

Ahagana saa munani n’igice ubwo yari ageze hagati ageza ijambo ku bitabiriye uwo muhango ,Tshisekedi ageze hagati yagize ikibazo cy’ubuzima, ajya mu modoka y’imbangukiragutabara arafashwa aragaruka akomeza ijambo rye.

Tshisekedi yagarutse aho yari yateguriwe kuvugira ijambo, avuga ko yari agize ‘intege nke’, Ubwo yavugaga ko atameze neza, Televiziyo y’igihugu yahise ikuraho amashusho y’uwo muhango watambukaga imbonakubone, bongera kuwusubizaho nyuma y’iminota icumi bamugaragaza yagarutse mu myanya y’icyubahiro.

Ni ubwa mbere mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo habaye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro kuva iki gihugu cyabona ubwigenge mu 1960, ni ibirori byabereye ku ngoro ya Perezida i Kinshasa, Tshisekedi yarahiriye kuyobora Congo mu gihe cy’imyaka itanu asimbuye Joseph Kabila wari umaze imyaka igera kuri 18.

Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi

Indi nkuru wasoma ; Bwa mbere mu mateka ya Congo habaye guhererekanya ubutegetsi mu mahoro 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger