AmakuruPolitiki

DRC: Ninde witegura kuzahangana na perezida Tshisekedi mu matora akurikira?

Abakandida batandikanye biteguye guhangana na perezida Felix Tshisekedi mu matora yitezwe muri Repubilika iharanira Demokarasi ya Congo.

Nyuma y’amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri 2018 , hakurikiyeho imanza zitandukanye, zirimo ‘urwa Vital kamerhe wari umuyobozi w’ibiro ya Perezida Tshisekedi, akaza gushinjwa Inyerezwa ry’amafaranga y’umushinga wiswe uw’iminsi ijana.

Uyu mugabo waje no kugirwa umwere mu rubanza rwe ishyaka rye riri muyashyigikiye umukandida Tshisekedi mu gihe yiyamamazaga muri 2018.

Hari benshi badatinya kuvuga ko Kamerhe yiteguye guhangana na Tshisekedi ,si uyu gusa kuko byamaze kwigaragaza neza ko uwo yasimbuye Joseph Kabila nawe yiteguye kongera guhatanira uyu mwanya w’icyubahiro. Nyamara Jean Marc Kabund nawe birahwihwiswa ko ngo Yaba ashaka kwicara kuri uyu mwanya,wicawe ho na Tshisekedi.

Ibi bigatuma buri wese yibaza uzegukana uyu mwanya ushakwa na Benshi, mu gihe buri wese akomeje kwibaza Aho imigabo n’imigambi bya Tshisekedi byaheze, kuko yari yarasezeranije abaturage b’iburasirazuba bw’igihugu cye amahoro no kurwanya imitwe yitwaje intwaro ihabarizwa.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger