AmakuruPolitiki

DRC: Inyeshyamba za ADF zafunze umuhanda nyabagendwa bituma akavagari k’imodoka kabura aho kanyura

Abarwanyi b’umutwe w’inyeshyamba za ADF bafunze umuhanda bituma imodoka zimara iminsi ziparitse kubera aho zinyura ngo zikomeze urugendo.

Ni mu muhanda Komanda-Mambasa uherereye mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aro naho havutse ikibazo cy’umutekano mucye utezwa n’izi nyeshyamba za zabujije amahwemo abakora ingendo.

Izi modoka zibarirwa muri 600 zimaze iminsi zarabuze uko zigenda kubera ibitero bya ADF bimaze iminsi bigabwa n’abarwanyi bayo kuri uyu muhanda.

Ni imodoka nyinshi zirimo inini zitwaye imizigo irimi ibicuruzwa ndeste n’izitwaye abagenzi zari ziturutse muri Bunia mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, aho kuba ku wa Mbere w’iki cyumweru zaciye ingando mu muhanda kubera kubura aho zinyura.

Sosiyete siviye yo mu Ntara ya Ituri, itangaza ko abagenzi benshi cyane bari kuzahazwa n’imibereho kubera iki kibazo cyababayeho batakiteguye.

Imodoka zitonze umurongo zirimo izari ziturutse mu Ntara ya Tshopo zaje zikabura aho zinyura.

Imiryango itari iya Leta muri iyi Ntara ya Ituri, yongeye guha umukoro guverinoma gukora ibishoboka byose ikirukana uyu mutwe wateje iki kibazo cyangwa igashaka undi muhanda wanyurwamo n’izi modoka.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger